Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa nk’isomo ryihariye kandi rigahabwa umwanya uhagije mu mashuri makuru na kaminuza, hagamijwe gutegura abarimu b’inzobere no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026 muri Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR), mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abanyeshuri b’iryahoze ari Ishuri Rikuru rya Tewolojiya bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Prof. Dusingizemungu yavuze ko hakenewe impinduka mu buryo amashuri makuru na kaminuza bitegura abarimu b’amateka, agaragaza ko umubare w’inzobere zifite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri ayo mashami ukiri muto cyane.
Ati “Mu mashuri makuru na kaminuza usanga hari amashami ategura abazaba abarimu bigisha amateka. Twabagira inama ko hari ibyavugururwa kugira ngo haboneke abarimu b’inzobere.”
Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko muri kaminuza 11 zifite amashami ategura abarimu b’amateka, harimo abarimu batatu gusa bafite urwego rwa PhD, ibintu avuga ko bidahagije mu guteza imbere ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda.
Ati “Muri kaminuza 11 zifite agashami gategura abazaba abarimu b’amateka twasanze harimo gusa abarimu batatu bafite urwego rw’ikirenga rwa PhD.”
Senateri Dusingizemungu yavuze ko amateka y’u Rwanda ari ishingiro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bityo ko akwiye kwigishwa mu buryo bwimbitse kandi bugashingira ku bushakashatsi.
“Amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa nk’isomo ryihariye, baryige barinononsore kandi barikorereho ubushakashatsi kugira ngo abarimu bayigisha bayasobanure neza.”
Yongeyeho ko hakenewe kongera umubare w’abarimu bafite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi no gutegura abandi bazakomeza uwo murage mu gihe kizaza.
“Birakenewe ko abigisha abo banyeshuri muri izo kaminuza bagira urwego rubafasha gutegura abarimu beza b’ejo hazaza, ariko banategure abazabasha gukomeza gukora ubushakashatsi kuko dukeneye gukomeza kumenya amateka y’igihugu cyacu.”
Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo amateka yigishwa, Prof. Dusingizemungu yasabye amashuri makuru na kaminuza gushyira imbaraga mu gutumira abatangabuhamya no gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
“Hakwiye kongerwamo gahunda yo gutumira mu mashuri abatangabuhamya kugira ngo bunganire abarimu bigisha amateka.”
“Hakenewe kandi kongerera imbaraga gahunda yo gusura inzibutso kuko amateka aboneka ku nzibutso ashobora kunganira cyane abatanga amasomo y’amateka mu buryo busanzwe.”
Yashimangiye ko kugira abarimu b’inzobere mu mateka y’u Rwanda no gukomeza ubushakashatsi kuri ayo mateka ari imwe mu nzira zo kurinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi yongera kubaho no gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10






