• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Monday, June 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Senateri Prof.Dusingizemungu abona amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa nk’isomo ryihariye mu makaminuza

radiotv10by radiotv10
08/06/2026
in MU RWANDA
0
Senateri Prof.Dusingizemungu abona amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa nk’isomo ryihariye mu makaminuza
Share on FacebookShare on Twitter

Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa nk’isomo ryihariye kandi rigahabwa umwanya uhagije mu mashuri makuru na kaminuza, hagamijwe gutegura abarimu b’inzobere no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026 muri Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR), mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abanyeshuri b’iryahoze ari Ishuri Rikuru rya Tewolojiya bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof. Dusingizemungu yavuze ko hakenewe impinduka mu buryo amashuri makuru na kaminuza bitegura abarimu b’amateka, agaragaza ko umubare w’inzobere zifite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri ayo mashami ukiri muto cyane.

Ati “Mu mashuri makuru na kaminuza usanga hari amashami ategura abazaba abarimu bigisha amateka. Twabagira inama ko hari ibyavugururwa kugira ngo haboneke abarimu b’inzobere.”

Yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko muri kaminuza 11 zifite amashami ategura abarimu b’amateka, harimo abarimu batatu gusa bafite urwego rwa PhD, ibintu avuga ko bidahagije mu guteza imbere ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda.

Ati “Muri kaminuza 11 zifite agashami gategura abazaba abarimu b’amateka twasanze harimo gusa abarimu batatu bafite urwego rw’ikirenga rwa PhD.”

Senateri Dusingizemungu yavuze ko amateka y’u Rwanda ari ishingiro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bityo ko akwiye kwigishwa mu buryo bwimbitse kandi bugashingira ku bushakashatsi.

“Amateka y’u Rwanda akwiye kwigishwa nk’isomo ryihariye, baryige barinononsore kandi barikorereho ubushakashatsi kugira ngo abarimu bayigisha bayasobanure neza.”

Yongeyeho ko hakenewe kongera umubare w’abarimu bafite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi no gutegura abandi bazakomeza uwo murage mu gihe kizaza.

“Birakenewe ko abigisha abo banyeshuri muri izo kaminuza bagira urwego rubafasha gutegura abarimu beza b’ejo hazaza, ariko banategure abazabasha gukomeza gukora ubushakashatsi kuko dukeneye gukomeza kumenya amateka y’igihugu cyacu.”

Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo amateka yigishwa, Prof. Dusingizemungu yasabye amashuri makuru na kaminuza gushyira imbaraga mu gutumira abatangabuhamya no gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Hakwiye kongerwamo gahunda yo gutumira mu mashuri abatangabuhamya kugira ngo bunganire abarimu bigisha amateka.”

“Hakenewe kandi kongerera imbaraga gahunda yo gusura inzibutso kuko amateka aboneka ku nzibutso ashobora kunganira cyane abatanga amasomo y’amateka mu buryo busanzwe.”

Yashimangiye ko kugira abarimu b’inzobere mu mateka y’u Rwanda no gukomeza ubushakashatsi kuri ayo mateka ari imwe mu nzira zo kurinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi yongera kubaho no gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Prince Theogene  NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − nine =

Previous Post

Why Sunday Should Feel Different from Saturday

Next Post

BREAKING: Umutingito ufite imbaraga wibasiye Igihugu cya Philippines hatangwa umuburo w’igishobora gukurikira

Related Posts

The relationship between how you eat and how you feel

The relationship between how you eat and how you feel

by radiotv10
08/06/2026
0

Most people think of food as something that only affects the body, something that gives energy, fills the stomach, or...

Rusizi: Ikigo cyigaburira abana inyama n’amagi cyiri kwigirwaho udushya mu kugaburira abana ku ishuli

Rusizi: Ikigo cyigaburira abana inyama n’amagi cyiri kwigirwaho udushya mu kugaburira abana ku ishuli

by radiotv10
08/06/2026
0

Abayobozi b’ibigo by’amashuli bo mu karere ka Rubavu ndeste n’ubuyobozi bw’aka karere baravuga ko bagiye kwigira ku kigo cya GS...

Why Sunday Should Feel Different from Saturday

Why Sunday Should Feel Different from Saturday

by radiotv10
07/06/2026
0

For many people, weekends seem like one long break. Saturday and Sunday often blend together, filled with similar activities such...

U Rwanda rwibukije America ko atari rwo rwonyine rurebwa no kubahiriza amasezerano rwasinyanye na Congo

U Rwanda rwibukije America ko atari rwo rwonyine rurebwa no kubahiriza amasezerano rwasinyanye na Congo

by radiotv10
06/06/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakurikiranye ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n'Amahanga Marco Rubio warushimiye...

Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

by radiotv10
06/06/2026
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli, aho igiciro cya Mazutu cyazamutseho 722 Frw kuri litiro, mu gihe...

Next Post
BREAKING: Umutingito ufite imbaraga wibasiye Igihugu cya Philippines hatangwa umuburo w’igishobora gukurikira

BREAKING: Umutingito ufite imbaraga wibasiye Igihugu cya Philippines hatangwa umuburo w'igishobora gukurikira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

The relationship between how you eat and how you feel

Igisubizo gitangaje cy’ababyeyi bamwe ku bana b’abakobwa bubaka ingo bataruzuza imyaka 18 n’icyo ubuyobozi bubibutsa

Rusizi: Ikigo cyigaburira abana inyama n’amagi cyiri kwigirwaho udushya mu kugaburira abana ku ishuli

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.