• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abangirijwe imyaka mu ikorwa ry’umuhanda Rusizi-Bugarama bafite impungenge ku ngurane

radiotv10by radiotv10
10/06/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abangirijwe imyaka mu ikorwa ry’umuhanda Rusizi-Bugarama bafite impungenge ku ngurane
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bugarama bafite imitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda wa Rusizi-Bugarama baravuga ko bafite impungenge zo kuzasiragira ku ngurane babariwe ariko imirimo igakorwa batarishyurwa naho ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko bazishyurwa umwaka w’ingengo y’imari utaha.

Icyo aba baturage bahurizaho ni ukwishimira ko uyu muhanda wari warangiritse bikomeye watangiye gukorwa kuri ubu bikaba byaratangiye koroshya ingendo hagati y’umujyi wa Rusizi n’isantere ya Bugarama, icyakora ku rundi ruhande hakagira abagaragaza ikibazo cyo kuba bari mu gihirahiro ku mitungo babariwe batarishyurwa.

Hitimana Felix wari ufite imyaka irimo ibigori  n’ibiti by’indimu agira ati “ Twishimira ko umuhanda uri gukorwa, ni byiza biratujyana mu mujyambere. Ariko ikibazo ni uko bari kuturandurira imyaka batatwishyura. Bafashe ahantu hangana na metero enye harimo ibigori,amateke n’ibiti bibiri by’indimu”.

Nyaminani Aphrodis nawe ati “Ikibazo ni uko batari kwishyira ibintu byangijwe. Barabibariye ariko  nta n’umwe bari kwishyura kandi bari kubirandura ”.

Aba baturage bagaragaza impungenge z’uko bashobora kuzasigara mu rusiragiro nyuma y’ikorwa ry’umuhanda, basaba ko bakwishyurwa hakiri kare kugira ngo ingurane ku myaka yabo izibe icyuho  bibarinde kujya mu bihombo.

Hitimana Felix ati “ Barabaze, ariko dufite impungenge zo kutishyurwa imirimo igikorwa. Dufite impungenge ko bayirangiza bataratwishyura kandi tutazi aho kubariza”.

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Phanuel Sindayiheba amara impungenge aba baturage avuga ko ubuyobozi buri kubikurikirana kandi ko abujije ibyangombwa mu gihe kidatinze batangira kwishyurwa.

Meya agira ati “Imitungo y’abaturage bose igera kuri 600 izakorwaho n’umuhanda Rusizi Bugarama yarabaruwe, Ihabwa agaciro ku buryo bwumvikanyweho. Dosiye zisaba kwishyurwa nazo zarakozwe ku buryo bidatinze abujuje ibyangombwa baratangira kwishyurwa mu gihe abandi bafashwa kuzuza ibibura. Ntibagire impungenge, ubuyobozi turabikurikirana cyane”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukomeza buvuga ko aba baturage bazishyurwa mu ngengo y’imari ya 2026-2027 igomba gutangirana na Nyakanga 2026.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + eighteen =

Previous Post

Umuhanzi Yampano yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30

Next Post

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Related Posts

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

by radiotv10
10/06/2026
0

Umugabo wo mu murenge wa Nyakarenzo bivugwa ko yari asanzwe ajyana amakara muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo yabonywe mu...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

by radiotv10
09/06/2026
0

Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI (Artificial Intelligence) cyitezweho guteza imbere ubu bwenge hibandwa ku...

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bagarukanye amashimwe nyuma y’amezi atandatu hashyizwemo impinduka zifatika

by radiotv10
09/06/2026
0

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko amavugurura yashyizwemo, yagize akamaro gakomeye kuko...

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

Hagaragajwe ibisobanuro bitangwa n’umugabo ukurikiranyweho kwicisha isuka mushiki we amusanze mu murima

by radiotv10
09/06/2026
0

Umugabo w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwica mushiki w’imyaka 66 bapfa amakimbirane ashingiye...

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda buri kuganirwaho hagati y’abasirikare b’abagore n’abagabo

by radiotv10
09/06/2026
0

Abofisiye n’abandi basirikare mu Ngabo z’u Rwanda b’abagore n’abagabo, bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu, ugamije kurebera hamwe iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire...

Next Post
Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Mbere yuko ‘Yampano’ afungwa byamenyekanye ko umuryango wari winjiye mu bibazo bye n’umukunzi we

America yatanze umucyo ku cyemezo cyayo cyateje impaka cyo kwangira umusifuzi w’Umunyafurika kwinjirayo

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.