Kisitu Kirabo usanzwe ari umunyamideri unazwi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, yiseguye ku babonye amashusho ye y’urukozasoni, n’abagizweho ingaruka na yo, yemeza ko ari aye koko, ariko ko yari yafatiwe mu buryo bw’ibanga, akaba atazi uko yagiye hanze.
Ku mbuga nkoranyambaga, ntayindi nkuru yavugwaga muri Uganda, uretse amashusho y’uyu mukobwa w’ikimero n’ubwiza bihebuje, agaragaramo ari mu bikorwa by’urukozasoni.
Nyuma yuko aya mashusho asakaye, Kisitu Kirabo yashyize hanze itangazo, ryisegura ku bakunzi be babonye aya mashusho ndetse n’abo yagizeho ingaruka.
Yatangiye agira ati “Kuri buri wese wabonye cyangwa wagizwego ingaruka n’ishyirwa hanze ry’amafoto yanjye bwite ryakozwe mu buryo butemewe, mbiseguyeho.”
Yakomeje agira ati “Aya mafoto yafashwe kandi yoherezwa mu ibanga kandi ntiyigeze agenerwa abantu bose kuyareba. Gusohoka kwayo ntabitangiye uburengaznira byateje ibikomere, isoni, n’agahinda, si kuri njye gusa ahubwo no ku muryango wanjye, inshuti, n’undi wese wayabonye. Ndemera inshingano zose zo kuba ariho, kandi ndicuza ububabare cyangwa agahinda kose iki kibazo cyateje abandi.”
Kisitu Kirabo avuga ko ibi yakorewe byo gushyira hanze amashusho ye, ari ukwinjirira ubuzima bwe bwite, avuga ko nta ruhare na ruto abifitemo.
Ati “kandi ndi gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo ikibazo gikemuke kandi hirindwe ko akomeza gukwirakwizwa.”
Yaboneyeho gusaba abantu guhagarika gukomeza gusakaza ayo mashusho, ku bw’ubuzima bwe bwite n’umuco ndangamyifatire bye by’ingenzi.
Uyu mukobwa kandi yashimiye abakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bitamworoheye, aboneraho kuvuga ko akeneye umwanya we bwite w’umutuzo kugira ngo abanze asohoke muri ibi bibazo.



RADIOTV10






