Sunday, July 26, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Mbere yuko ‘Yampano’ afungwa byamenyekanye ko umuryango wari winjiye mu bibazo bye n’umukunzi we

Mbere yuko ‘Yampano’ afungwa byamenyekanye ko umuryango wari winjiye mu bibazo bye n’umukunzi we

Umubyeyi wa Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, avuga ko mbere yuko umuhungu we afungwa kubera gukekwaho ibyaha birimo ibifitanye isano n’amakimbirane yagiranaga n’umukunzi we babana nk’umugore n’umugabo, umuryango wari wabanje kubaganiriza ukabunga ndetse bakiyemeza kubanirana neza, ariko bidateye kabiri, bumva byageze mu butabera.

Nsengiyumva Zaburoni, umubyeyi w’uyu muhanzi, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Urugendo TV, nyuma yuko umuhungu we afatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, gishingiye ku mpamvu zikomeye zagaragaye zituma uregwa [Yampano] akekwaho gukora bimwe mu byaha aregwa, byumwihariko icyaha cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake, icyo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’icyo kwangiza ikintu cy’undi.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kiri mu byashingiweho nk’impamvu ikomeye yatumye uyu muhanzi afatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yagikoreye umukunze we uzwi nka Vava, banabana nk’umugore n’umugabo batarasezeranye.

Umuhanzi Yampano n’umukunzi we babana

Umuryango wari winjiye mu bibazo byabo

Nsengiyumva Zaburoni, umubyeyi wa Yampano, avuga ko ubwo mu rugo rw’umuhungu we hazagamo amakimbirane, yabimubwiye, ndetse na we afatanyije n’umugore we [Nyina wa Yampano] ndetse n’uwo yise umuterankunga wa Yampano, bicaje uyu muhanzi n’umukunzi we bakabaganiriza.

Ati “Twageze mu rugo batubwira ikibazo cyabo, turabaganiriza, tubabwira uburyo bagomba kubana neza, uburyo bagomba kujya bihanganirana kuko ntabwo dutuye mu Ijuru dutuye mu Isi.”

Uyu mubyeyi avuga ko icyo gihe batashye bazi ko ibibazo bikemutse “ariko nyuma yaho n’ubundi ntabwo byaje kuba byiza, ni bwo numvise ko umudamu yagiye kumurega muri RIB, ubwo rero twumva ko ibyo twabaganirije ntabwo yabihaye agaciro.”

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo baganirizaga Yampano n’umukunzi we, yamushinjaga imyifatire mibi, avuga ko “umugore we arara mu kabari, agenda atamubwiye aho agiye.”

Umugore we na we yari afite ibyo ashinja umugabo we, avuga ko “akunda kuvuga nabi, umugabo na we akatubwira ati ‘nawe uvugira hejuru iyo mvuze, ntujya wihangana’.”

Avuga ko icyo gihe baganirije aba bombi, bakabasiga biyunze ndetse biyemeje kubanirana neza, umwe akemera guca bugufi no kubaha mugenzi we.

Uyu mubyeyi wa Yampano, avuga ko ifungwa ry’umuhungu we rimuteye impungenge kuko ari we wari ugize umuryango wabo, ari na we wabafashaga mu mibereho, akaboneraho kumusabira imbabazi.

Umuhanzi Yampano
Umubyeyi wa Yampano yavuze ko bari bagerageje kubunga ariko biba iby’ubusa

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 16 =