Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi kubera amabwiriza ajyanye n’icyorezo cya Ebola cyibasiye iki Gihugu.
Umutoza wa DR Congo, Sébastien Desabre, yavuze ko nubwo habaye imbogamizi nyinshi mu myiteguro yabo, ikipe yiteguye guhatanira ishema ry’igihugu.
Yagize ati “Twamaze kubona icyubahiro cyo kugera mu Gikombe cy’Isi. Ubu ni twe tugomba kwitwara neza muri iri rushanwa.”
Desabre yongeyeho ko abakinnyi be bagombaga kumenyera ibihe bikomeye bagiye banyuramo muri iyi minsi. Ati “Twamenyereye guhangana n’ibihe bitoroshye. Twakoze imyitozo neza, dukina imikino ibiri ikomeye ya gicuti, none tugeze aho twifuzaga kugera.”
DR Congo yagarutse mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52, kuko iheruka kucyitabira mu 1974 ikitwa Zaïre. Biteganyijwe ko izatangira irushanwa ikina na Portugal tariki ya 17 Kamena, mbere yo guhura na Colombia tariki ya 23 Kamena ndetse na Uzbekistan tariki ya 28 Kamena.
Yakomeje agira ati “Abaturage bacu bamaze igihe kinini bategereje kubona ikipe yabo mu Gikombe cy’Isi. Turashaka kubazanira ibyishimo muri ibi bihe bikomeye.”
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izatangira urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 ikina na Portugal tariki ya 17 Kamena mu mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Nyuma y’uwo mukino, DR Congo izakomereza muri Mexico aho izahura na Colombia tariki ya 23 Kamena mu mujyi wa Guadalajara, mu mukino uzaba ufite uruhare rukomeye mu rugamba rwo gushaka itike y’icyiciro gikurikiraho.
Umukino wa nyuma wa DR Congo mu Itsinda K uzaba tariki ya 28 Kamena, aho izacakirana na Uzbekistan mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abakunzi b’umupira w’amaguru muri DR Congo bafite amatsiko menshi yo kubona uko ikipe yabo izitwara muri iri rushanwa, nyuma yo kongera kuryitabira bwa mbere kuva mu 1974 ubwo igihugu cyari kizwi ku izina rya Zaïre.


Aime Augustin
RADIOTV10





