• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ikipe ya Congo yageze muri America yambaye bidasanzwe nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi

radiotv10by radiotv10
12/06/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ya Congo yageze muri America yambaye bidasanzwe nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi kubera amabwiriza ajyanye n’icyorezo cya Ebola cyibasiye iki Gihugu.

Umutoza wa DR Congo, Sébastien Desabre, yavuze ko nubwo habaye imbogamizi nyinshi mu myiteguro yabo, ikipe yiteguye guhatanira ishema ry’igihugu.

Yagize ati “Twamaze kubona icyubahiro cyo kugera mu Gikombe cy’Isi. Ubu ni twe tugomba kwitwara neza muri iri rushanwa.”

Desabre yongeyeho ko abakinnyi be bagombaga kumenyera ibihe bikomeye bagiye banyuramo muri iyi minsi. Ati “Twamenyereye guhangana n’ibihe bitoroshye. Twakoze imyitozo neza, dukina imikino ibiri ikomeye ya gicuti, none tugeze aho twifuzaga kugera.”

DR Congo yagarutse mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52, kuko iheruka kucyitabira mu 1974 ikitwa Zaïre. Biteganyijwe ko izatangira irushanwa ikina na Portugal tariki ya 17 Kamena, mbere yo guhura na Colombia tariki ya 23 Kamena ndetse na Uzbekistan tariki ya 28 Kamena.

Yakomeje agira ati “Abaturage bacu bamaze igihe kinini bategereje kubona ikipe yabo mu Gikombe cy’Isi. Turashaka kubazanira ibyishimo muri ibi bihe bikomeye.”

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izatangira urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 ikina na Portugal tariki ya 17 Kamena mu mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Nyuma y’uwo mukino, DR Congo izakomereza muri Mexico aho izahura na Colombia tariki ya 23 Kamena mu mujyi wa Guadalajara, mu mukino uzaba ufite uruhare rukomeye mu rugamba rwo gushaka itike y’icyiciro gikurikiraho.

Umukino wa nyuma wa DR Congo mu Itsinda K uzaba tariki ya 28 Kamena, aho izacakirana na Uzbekistan mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri DR Congo bafite amatsiko menshi yo kubona uko ikipe yabo izitwara muri iri rushanwa, nyuma yo kongera kuryitabira bwa mbere kuva mu 1974 ubwo igihugu cyari kizwi ku izina rya Zaïre.

Ikipe ya Congo yageze muri America

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 5 =

Previous Post

Umunyemari Zari yatangaje iherezo ry’urushako rwe n’umuteramakofi Shakib

Related Posts

Uko byifashe mbere gato y’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi gitegerejwe na benshi

Uko byifashe mbere gato y’umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi gitegerejwe na benshi

by radiotv10
11/06/2026
0

Imyiteguro yose yamaze kurangira muri Mexique mu gihe abakunzi b'umupira w'amaguru ku isi yose bategereje umukino wo gufungura Igikombe cy'Isi...

APR FC yasinyishije abakinnyi babiri, Rayon yinjiza myugariro w’Umunya-Chad

APR FC yasinyishije abakinnyi babiri, Rayon yinjiza myugariro w’Umunya-Chad

by radiotv10
10/06/2026
0

Amakipe yo mu Rwanda akomeje kugura abakinnyi ku isoko, aho APR FC yasinyishije Amani Kouadio Kan Michel na Madou Zon,...

Menya amakipe y’ama-Clubs azaba afite abakinnyi benshi mu cy’Isi kigiye gutangira

Menya amakipe y’ama-Clubs azaba afite abakinnyi benshi mu cy’Isi kigiye gutangira

by radiotv10
09/06/2026
0

Mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika ya Ruguru, amakipe yo ku isi akomeje kugaragara mu mateka y’umupira w’amaguru...

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United bwa mbere yagaragaye mu mwambaro w’Amavubi

by radiotv10
05/06/2026
0

Umukinnyi mpuzamahanga Noam Fritz Emeran wakiniye ikipe ya Manchester United, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yamaze kwambara...

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwangirwa gukinira muri Morocco ku ‘mpamvu z’umutekano’ yageze mu Misiri

by radiotv10
05/06/2026
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze i Cairo mu Misiri ivuye muri Morocco nyuma yuko ubuyobozi bw’umupira muri kiriya Gihugu...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikipe ya Congo yageze muri America yambaye bidasanzwe nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu Bubiligi

Umunyemari Zari yatangaje iherezo ry’urushako rwe n’umuteramakofi Shakib

How to say No without feeling guilty

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.