Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwirukanye Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Gashirabwoba ryo mu Murenge wa Bushenge, kubera kwicisha inzara abanyeshuri, kuko batatekewe mu minsi yose bakozemo ikizamini cy’igihembwe, kandi mu bubiko harimo ibiribwa.
Iki cyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke nk’uko tubikesha ibaruwa yirukana uyu muyobozi w’Ishuri yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere, Mupenzi Narcisse.
Uyu muyobozi w’ishuri witwa Harerimana Marc, yirukanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026, nyuma yuko hateranye inama ya Komite Nyobozi y’Akarere yabaye ku ya 10 Kamena 2026.
Iyi baruwa y’Umuyobozi w’Akarere yirukana diregiteri w’ishuri, atangira agaragaza iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 033/03 ryo ku wa 12/11/2024 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashori y’uburezi bw’ibanze.
Avuga ko “mu ngingo yaryo ya 67 igika cya mbere giteganya ko umukozi ahanishwa igihano syo kwirukanwa ku kazi iyo: yicishije abanyeshuri inzara, adashyira mu bikorwa amabwiriza cyangwa ibyemezo byatanzwe na Minisiteri ifite uburezi mu nshingane.”
Umuyobozi w’Akarere kandi, muri iyi baruwa avuga ko yandikiye uyu muyobozi tariki 14 Mata 2026 amusaba ibisobanuro kuri ariya makosa yakekwagaho gukora.
Ati “Nshingiye ku cyifuzo-nama nahawe n’abagize akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi ko ku rwego rw’ Akarere;
Nshingiye ku mwanzuro wo ku wa 10/06/2026 wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke; Nkwandikiye nkumenyesha ko kuva ku wa 16/06/2026 wirukanwe ku kazi kubera ko wakoze amakosa yavuzwe haruguru bigateza ingaruka ku myigire y’abanyeshuri.”
Umuyobozi w’Akarere yavuze kandi ko uyu diregiteri yicishije abanyeshuri inzara kandi stock irimo ibiribwa byo guteka iminsi yose y’ikizamini gizoza igihembwe cya kabiri 2025/2026 igashira nta munyeshuri n’umwe ofatiye ifunguro ku ishuri.
Harerimana Marc wirukanywe ku nshingano z’ubuyobozi bw’ishuri, yasabwe kandi kugenda akoreye ihererekanyabubasha n’uwitwa NZABONIMANA Fidele uzamusimbura.
RADIOTV10





