Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru, bavuga ko bafite ikibazo cy’ubukene buturuka ku ngaruka z’ibiza by’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka, yangije imyaka yabo, bakanemererwa inkunga n’ubuyobozi bwari bwabasuye bukanababarura, ariko ngo baheruka ibyo.
Mu Kagari ka Giheta ni hamwe mu hantu RadioTV10 yasanze abaturage bagaragaza ko imyaka yabo yatwawe n’isuri, indi ikarengerwa n’imigezi yuzuye kubera imvura nyinshi yaguye. Bavuga ko ibi byabateje igihombo gikomeye kuko ari yo bari bitezeho kubeshwaho no gutunga imiryango yabo.
Uwimana Anita avuga ko yatakaje hafi imyaka yose yari yarahinze, ku buryo ubu asigaye agorwa no kubona ibyo kurya.
Yagize ati “Imvura yaraguye, imyaka y’ibirayi n’ibigori irangirika yose. Abayobozi baraje baratubara, batubwira ko bazadushakira inkunga, ariko kugeza ubu nta kintu turabona. Turifuza ko ibyo twasezeranyijwe byakwihutishwa kuko dufite inzara.”
Undi muturage, Niyoyita Jean Damascène, avuga ko kuba inkunga itaragera ku baturage byatumye bamwe batabasha kubona ibyo kurya kubera kubura imbuto n’ubushobozi bwo kongera kwiyubaka.
Ati “Nyuma y’uko imyaka yangiritse, twizeye ko twari gufashwa kugira ngo twongere guhinga, ariko amezi arashize nta kintu turabona. Ubu twabuze ibyo kurya n’imbuto zo kongera gutera. Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha vuba.”
Na ho Kankindi Siara avuga ko nubwo yishimira ko ubuyobozi bwihutiye kubasura nyuma y’ibiza, ababazwa n’uko ibyo basezeranyijwe bitarashyirwa mu bikorwa.
Ati “Baradusuye, baratubaza, baratwandika banatubwira ko hari inkunga izaza. Twatekereje ko bishyirwa mu bikorwa, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere. Twifuza ko badutabara kuko ibibazo byatubanye byinshi.”
Aba baturage bavuga ko ingaruka z’iki kiza zitagarukiye ku kwangirika kw’imyaka gusa, ahubwo ko zanatumye bamwe babura ibibatunga, abandi bakabura ubushobozi bwo kubona imbuto n’ifumbire byo gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi.
Basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’izindi nzego bireba kwihutisha itangwa ry’inkunga bemerewe kugira ngo babashe kongera kwisuganya no kwikura mu bibazo batewe n’ibi biza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yemera ko habaye ibiza ndetse abaturage bakabarurwa, ariko ko hari abahawe inkunga mu bice bitandukanye. Avuga ko abo zitarageraho na bo bazagerwaho.
Ati “Hari bamwe mu baturage bahuye n’ibi biza bamaze guhabwa inkunga. Abo baturage na bo, cyane cyane abari bafite ubwishingizi bw’imyaka, barishyuwe, n’abandi bagenda bahabwa inkunga. Na bo bazagerwaho.”
Uyu muyobozi asobanura ko mu rwego rwo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, LODA yatanze 25,985,000 Frw (cash transfer) ku miryango 59 yo mu mirenge ya Muganza, Kibeho na Busanze.





Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10





