Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa nk’Umuvugizi wa RDF, asimbura Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse kugirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
Ishyirwaho rya Brigadier General Patrick Karuretwa rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026 riturutse mu Buyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Iri tangazo rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.”
Brigadier General Patrick Karuretwa asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, inshingano azanakomeza gukora abangikanyije n’izi zo kuba Umuvugizi wa RDF.
Umuvugizi Mushya wa RDF, Brig Gen Karuretwa asimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga uherutse kugirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo z’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), inshingano yatangiye mu kwezi gushize, azisimbuyeho Umunya-Kenya Brigadier General (Rtd) Paul Kahuria Njema wari urangije manda y’imyaka itatu.
Brig Gen Ronald Rwivanga wasimbuwe na Brig Gen Karuretwa, yari amaze imyaka itanu n’igice ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, inshingano yari yaratangiye mu kwezi k’Ukuboza 2020.
Uyu mutwe wa EASF uyoborwa na Brig Gen Rwivanga wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, ugizwe n’ibihugu 10 ari byo U Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.

RADIOTV10





