Thursday, April 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma yemeye ko hari Abanyarwanda bahunze inkingo ariko ngo ntagikuba cyacitse

radiotv10by radiotv10
13/01/2022
in MU RWANDA
0
Guverinoma yemeye ko hari Abanyarwanda bahunze inkingo ariko ngo ntagikuba cyacitse
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yemeye ibimaze iminsi bivugwa ko hari Abanyarwanda bahungiye mu Bihugu by’ibituranyi kubera kwanga kwikingiza COVID-19 ariko ko umubare wabo ari muto ku buryo ntawari ukwiye kubikabiriza ngo abantu bumve ko kabaye.

Mu minsi 13 yonyine y’ukwezi kwa Mutarama 2022; hamaze kumenyekana Abanyarwanda 143 bahunze Igihugu kubera kwanga kwikingiza barimo bamwe bari mu bihugu by’abaturanyi n’abandi bafashwe batarambuka imipaka.

Muir abo bantu harimo 12 bahungiye i Burundi ubuyobozi bwa kiriya Gihugu bukabirukana, hakaba bandi 11 bo mu Turere twa Rwamagana na Ngoma bafashwe bahungira muri Uganda mu gihe abandi 120 bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko iby’aba Banyarwanda yabyumvise ariko ko nta gikuba cyacitse.

Ati “Abantu bareke gukabiririza ibintu ngo bakore nk’aho ibintu byacitse. Muri kino Gihugu barebye umubare w’Abanyarwanda uhatuye, muri kino Gihugu barebye umubare w’inkingo zimaze gutangwa? Niba abantu 10, 20 cyangwa 100 bavuze bati ‘kubera imyumvire yacu kubera imyemerere yacu duhunze urukingo’ ntabwo ari byo bigaragaza ko mu Gihugu ibintu byacitse.”

Alain Mukurarinda avuga ko aba Banyarwanda bahunze nta burenganzira bwabo bwahutajwe kuko gukingira mu Rwanda atari itegeko.

Ati “Ariko ku rundi ruhande niba mu Bakangurambaga bahari barimo bagenda bakangurira abantu ntibabasobanurire ibijyanye n’urukingo hakaba na none hari uwarengera kuko ahari abantu ntihabura urunturuntu birashoboka ko yarengera agasa n’ushyiraho igitugu, ibyo ni ibyo kwamaganwa.”

Imiryango itari iya Leta iherutse gutangaza ko gahunda yo gutanga inkingo ikwiye gutandukanywa na serivisi zimwe na zimwe ubu zihabwa abamaze kwikingiza.

Alain Mukuralinda avuga ko Leta y’u Rwanda idateze gukomorera serivisi zakomwe ku bantu batarikingiza.

Ati “Niba ibyo bintu byose byarakugezeho nk’umuturage ugahitamo kwanga kwikingiza Leta izakomeza ikwigishe ariko ku rundi ruhande izanarinda abahisemo kwingiza, mu kubarinda rero ejo nibakubwira ngo ‘ntabwo winjira muri bus kuko udakingiye, ntabwo winjira mu Kiliziya kuko udakingiye, ntabwo umwana wawe yinjira mu ishuri kuko adakingiye’, kubera ko Leta izaba yarakoze ibyo igomba gukora byose ikabikugezaho, izo ngaruka ugomba kuzirengera.”

Mukuralinda avuga kandi ko iby’aba baturage bahunga Igihugu kubera kwanga kwikingiza, bidashobora guhindanya isura y’u Rwanda kuko Leta yo yakoze ibyo igomba gukora byose kandi ko iyi gahunda itigeze igirwa itegeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − three =

Previous Post

Biyemeje kurarana n’amatungo atari urukundo ruhebuje bayakunda ahubwo kuko abajura bakamejeje

Next Post

Kigali: Umuganga akurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa ya 1.000.000 kugira ngo amavure

Related Posts

The Hidden Impact of Bad Smells on Your Health

The Hidden Impact of Bad Smells on Your Health

by radiotv10
16/04/2026
0

Bad smells are something everyone experiences at some point. You walk into a room and instantly notice an unpleasant odor,...

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

by radiotv10
16/04/2026
0

Starting a business in Rwanda doesn’t always require millions. In fact, with just 100,000 RWF, you can begin a small...

Perezida Kagame yahuye na Sassou NGuesso habura amasaha ngo arahirire gukomeza kuyobora Congo-Brazzaville

Perezida Kagame yahuye na Sassou NGuesso habura amasaha ngo arahirire gukomeza kuyobora Congo-Brazzaville

by radiotv10
16/04/2026
0

Perezida Paul Kagame uri i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, yahuye na mugenzi we Denis Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Ubuyobozi bwavuze kuri diregiteri w’ishuri bushinja kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
16/04/2026
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buremeza ko bwirukanye Umuyobozi w’Ishuri ribanza riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga nyuma yo kumutahuraho kuba yaribye...

Hygiene tips for full-time employees

Hygiene tips for full-time employees

by radiotv10
16/04/2026
0

Long workdays can leave anyone feeling drained, sweaty, and uncomfortable. Whether you’re in an office, on your feet all day,...

IZIHERUKA

The Hidden Impact of Bad Smells on Your Health
MU RWANDA

The Hidden Impact of Bad Smells on Your Health

by radiotv10
16/04/2026
0

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

16/04/2026
What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

16/04/2026
Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

Umuhanzi The Ben arembeye mu Bitaro

16/04/2026
Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

16/04/2026
Perezida Museveni yatunguranye agaragaza ubuhanga mu karasa

Perezida Museveni yatunguranye agaragaza ubuhanga mu karasa

16/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Umuganga akurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa ya 1.000.000 kugira ngo amavure

Kigali: Umuganga akurikiranyweho kwaka umurwayi ruswa ya 1.000.000 kugira ngo amavure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Hidden Impact of Bad Smells on Your Health

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

What business can you start in Rwanda with 100,000 RWF?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.