Israel n’umutwe wa Hezbollah bemeranyije guhagarika imirwano muri Lebanon, nyuma y’uko ubwiyongere bw’imirwano bwari bwatangiye gushyira mu kaga amahirwe y’uko amasezerano y’agateganyo hagati ya America na Iran yavamo amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibiganiro byari biteganyijwe kubera mu Busuwisi kuri uyu wa gatanu, hagati ya Amerika na Iran byahise bisubikwa kubera imirwano yari yongeye kubura muri Libani, ibintu byateje urujijo ku gihe ibiganiro by’ingenzi byo gushimangira ifungurwa ry’umuhora wa Hormuz ku bwikorezi mpuzamahanga bizasubukurirwa.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Amerika yatangaje yatangarije ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, ko agahenge katangiye gushyirwa mu bikorwa ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha ya Libani.
Yagize ati:Â “Nyuma y’ukurasa kwabaye mbere y’uyu munsi, twamenye ko Israel na Hezbollah bemeranyije guhagarika imirwano.”
Yongeyeho ko abahuza bo muri Amerika na Qatar aribo bagize uruhare mu kugera kuri ayo masezerano, bafashijwe na Iran.
Reuters ivuga ko Amakuru aturuka muri Hezbollah, umutwe ushyigikiwe na Iran, avuga ko nawo wahise utangira kubahiriza ayo masezerano y’agahenge.
Ku ruhande rwa Israel, umwe mu bayobozi bakuru yemeje ko igihugu cye kiri mu gahenge, ariko ashimangira ko Israel izakomeza kwirwanaho mu gihe yaba yongeye kugabwaho ibitero.
Yagize ati:Â “Niba Hezbollah itaduteye, kuri twe ntabwo ari igihe cy’intambara.”
Gusa Uyu muyobozi yanavuze ingabo za Israel zizakomeza kugumana mu majyepfo ya Liban, zigakomeza kugenzura agace kari ku mupaka wo mu majyaruguru ya Israel.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10






