• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Saturday, June 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatewe intambwe nziza mu kurangiza indi ntambara yari iteye impungenge ku Isi

radiotv10by radiotv10
20/06/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatewe intambwe nziza mu kurangiza indi ntambara yari iteye impungenge ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Israel n’umutwe wa Hezbollah bemeranyije guhagarika imirwano muri Lebanon, nyuma y’uko ubwiyongere bw’imirwano bwari bwatangiye gushyira mu kaga amahirwe y’uko amasezerano y’agateganyo hagati ya America na Iran yavamo amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibiganiro byari biteganyijwe kubera mu Busuwisi kuri uyu wa gatanu, hagati ya Amerika na Iran byahise bisubikwa kubera imirwano yari yongeye kubura muri Libani, ibintu byateje urujijo ku gihe ibiganiro by’ingenzi byo gushimangira ifungurwa ry’umuhora wa Hormuz ku bwikorezi mpuzamahanga bizasubukurirwa.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Amerika yatangaje yatangarije ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, ko agahenge katangiye gushyirwa mu bikorwa ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha ya Libani.

Yagize ati: “Nyuma y’ukurasa kwabaye mbere y’uyu munsi, twamenye ko Israel na Hezbollah bemeranyije guhagarika imirwano.”

Yongeyeho ko abahuza bo muri Amerika na Qatar aribo bagize uruhare mu kugera kuri ayo masezerano, bafashijwe na Iran.

Reuters ivuga ko Amakuru aturuka muri Hezbollah, umutwe ushyigikiwe na Iran, avuga ko nawo wahise utangira kubahiriza ayo masezerano y’agahenge.

Ku ruhande rwa Israel, umwe mu bayobozi bakuru yemeje ko igihugu cye kiri mu gahenge, ariko ashimangira ko Israel izakomeza kwirwanaho mu gihe yaba yongeye kugabwaho ibitero.

Yagize ati: “Niba Hezbollah itaduteye, kuri twe ntabwo ari igihe cy’intambara.”

Gusa Uyu muyobozi yanavuze ingabo za Israel zizakomeza kugumana mu majyepfo ya Liban, zigakomeza kugenzura agace kari ku mupaka wo mu majyaruguru ya Israel.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Igisubizo giteza urujijo cy’umugabo w’umunyemari Zari ubwo yari abajijwe ku gutandukana kwabo

Related Posts

AFC/M23 irashinja FARDC umugambi mubisha nyuma y’igikorwa cyahungabanyije imibereho y’abaturage

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku magambo Tshisekedi yatukiyemo Kabila yasimbuye yanamaganywe n’u Rwanda

by radiotv10
19/06/2026
0

Umuhuzabikorwa Mukuru mu bya Politiki w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yamaganye amagambo Perezida Tshisekedi yavuze nyuma y’umukino w’Ikipe y’Igihugu ya DRC,...

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

Gen.Muhoozi yavuze ko mu gihe cya vuba azaba Perezida akinjira mu bibazo by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
19/06/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko mu gihe cya vuba azaba ari Perezida wa Uganda, kandi...

Hatangajwe imibare y’abahitanywe n’igitero gikomeye cyagabwe ku kibuga cy’indege muri Niger

Hatangajwe imibare y’abahitanywe n’igitero gikomeye cyagabwe ku kibuga cy’indege muri Niger

by radiotv10
19/06/2026
0

Abitwaje intwari bafite aho bahuriye n’umutwe wa Al-Qaeda bagabye igitero ku Kibuga cy'Indege cya Niamey muri Niger, gihitana abasirikare 11...

IFOTO: Abaperezida bane bayoboye America n’abagore babo bahuriye mu gikorwa kimwe

IFOTO: Abaperezida bane bayoboye America n’abagore babo bahuriye mu gikorwa kimwe

by radiotv10
19/06/2026
0

Abaperezida bane bayoboye Leta Zunze Ubumwe za America bahuriye mu gikorwa cyo gufungura ikigo cyitiriwe umwe muri bo, Barack Obama,...

Mu buryo butunguranye ibiganiro bya America na Iran byasubitswe

Mu buryo butunguranye ibiganiro bya America na Iran byasubitswe

by radiotv10
19/06/2026
0

Ibiganiro byari biteganyijwe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byasubitswe nyuma yuko Visi Perezida wa US, JD...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatewe intambwe nziza mu kurangiza indi ntambara yari iteye impungenge ku Isi

Igisubizo giteza urujijo cy’umugabo w’umunyemari Zari ubwo yari abajijwe ku gutandukana kwabo

RIB yerekanye abakekwaho kwiba telefone zifite agaciro ka Miliyoni 40Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.