Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bari kwiyitirira ko ari abakozi barwo bagamije inyungu zabo bwite cyangwa iz’amafaranga, bityo ko abaturage bakwiye kugira amakenga ku babahamagara babizeza ibirimo ubufasha mu ngendo mpuzamahanga cyangwa kubona Visa.
Uyu muburo ukubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RDB kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026 rifite umutwe ugira uti “Mwirinde abantu biyitirira abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ Iterambere (RDB).”
Uru rwego vuga ko hari abantu birwiyitirira bagamije inyungu zabo bwite cyangwa iz’amafaranga, barimo abavuga ko “batanga amahirwe y’inkunga, ubufasha mu ngendo mpuzamahanga, cyangwa kwihutisha itangwa rya pasiporo, visa n’izindi nyandiko, bakanasaba abantu kwishyura amafaranga mu buryo bwihuse.”
RDB yaboneyeho kwibutsa ko mu mikorere yayo idasaba abaturage kwishyura serivisi binyuze kuri telefoni cyangwa izindi nzira zitemewe, kuko itumanaho ryose ryayo rinyura mu nzira zayo zemewe, kandi amafaranga yose ya serivisi yishyurwa gusa hakoreshejwe uburyo bwemewe na Leta.
Uru rwego rukomeza rutanga inama, ruvuga ruti “Itondere, ugire amakenga ku bahamagara kuri telefoni n’ubundi butumwa, cyane cyane abakwaka amafaranga byihutirwa cyangwa bakakwizeza amahirwe yihariye.”
Nanone kandi isaba abantu kugenzura umwirondoro n’ukuri kw’ibitangazwa n’abiyitirira RDB mbere yo gusubiza no kugira icyo bafataho umwanzuro.
Muri iri tangazo kandi RDB yasabye abantu kumenyesha uru rwego cyangwa inzego z’umutekano zibifitiye ububasha amakuru ajyanye n’abahamagara cyangwa abohereza ubutumwa bugufi bijyanye n’ubu buriganya.
Uru rwego kandi rwashyuzeho umurongo utishyurwa, abantu bashobora guhamagara bagaragaza iby’ubu buriganya, ari yo 1415 cyangwa banyuza ubutumwa kuri imeli ya info@rdb.rw.
RADIOTV10





