Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, yihaye impano yo kujya guterera umusozi wa Karisimbi ugizwe na metero 4 500 akawuminura ntaho ahagaze.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asanzwe ari Umu-Sportif ukomeye dore ko asanzwe akina umukino wa Karate anafitemo umukandara w’umukara.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Dr. Sabin yongeye gushimangira ko akunda siporo, dore ko noneho yatereye umusozi wa Karisimbi.
Yagize ati “Kwita ku buzima bihoraho ni zimwe mu mpano dushobora kwigenera. Mbere yo kwizihiza isabukurru yanjye, nihaye impano yo kuzamuka umusozi wa Karisimbi (4,507m) urugendo wa mbere ruzamuka w’amasaha 10 nta guhagarara.”
Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ubwo yazamukaga uyu musozi, yageraga aho akananirwa nk’abandi bose, ariko akumva ko agomba kuminura uyu musozi.
Ati “Amaguru yashakaga guhagarara, ariko agasongero [aho gusoreza] kagakomeza kumpamagara.” Aboneraho gushimira uwabafashije muri uru rugendo.
Uyu munyapolitiki ukunze kugaragaza ko akunda siporo, atereye uyu musozi nyuma y’icyumweru kimwe gusa, anitabiriye irushanwa ryo kwiruka ku maguru rizwi nka KPM (Kigali Peace Marathon) aho yirutse muri Run for Peace mu buryo bwo kwinezeza mu bilometero 10, kandi akabirangiza mu ba mbere.
Dr. Sabin Nsanzimana akunze gukangurira Abanyarwanda gukora siporo kuko ari imwe mu bifitiye akamaro umubiri wabo n’ubuzima bwiza, kandi ikarinda umuntu kwibasirwa n’indwara zimwe na zimwe.


RADIOTV10





