Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yasabye Urukiko kurekurwa by’agateganyo, kubera impamvu zirimo kuba ibihumbi 21$ (agera muri miliyoni 30 Frw) aregwa kunyereza yarayishyuye.
Iki cyifuzo yagitangiye mu rubanza rw’ubujurire ku ifungwa ry’agateganyo, rwaburanishijwe none ku wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026 n’Urukiko Rukuru.
Camarade wajuriye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yagaragarije Urukiko Rukuru impamvu ashingiraho asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, zirimo ibibazo by’umubiri.
Yavuze ko arwaye indwara zinyuranye zirimo indwara y’umutima, impyiko ndetse n’umugongo, kandi ko akeneye kwivuza mu buryo bwihariye dore ko ngo asanzwe yivuriza hanze y’u Rwanda, muri Algeria.
Uregwa akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo icyo kunyereza umutungo ungana n’ibihumbi 21 USD, n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yavuze kandi ko indi mpamvu akwiye kurekurwa, ariko uko amafaranga abarirwa mu bihumbi 21 USD aregwa kunyereza, yamaze kuyishyura, bityo ko nta mpamvu zikomeye zagakwiye gutuma akomeza gufungwa.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwo busaba Urukiko Rukuru kugumishaho icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo gufungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma uregwa afungwa.
Ubushinjacyaha kandi bwemeje ko koko Camarade yishuye 21 387 USD, kandi akabikora yibwirije, aho yayishyuye tariki indwi Werurwe 2026 akajya kuri konti y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Gusa buvuga ko bidakuraho ko habayeho icyaha kandi ibiteganywa n’amategeko bigomba gukurikizwa.
Urukiko rwahise rupfundikira urubanza rw’ubujurire, rutangaza ko ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 30 Kamena 2026.
Camarade watawe muri yombi tariki 4 Nzeri 2025, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo tariki 29 Nzeri umwaka ushize.
RADIOTV10





