Nyuma yuko hari hamaze iminsi havugwa byinshi ku rupfu rw’umunyemari Habimana Noël wari utuye i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko nyakwigendera yapfuye urupfu rusanzwe, rusaba abakomeje gukwirakwiza amakuru badafitiye gihamya kubihagarika.
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko kuri miyoboro inyuranye ya YouTube hari hamaze iminsi hari impaka ndende ku rupfu rw’uyu mugabo wapfuye bitunguranye.
Bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bitambuka ku miyobozi ya YouTube, bari batangaje ko urupfu rwa nyakwigendera rwabanje gutangazwa n’umugore bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane.
Nyakwigendera yitabye Imana tariki 11 Kamena 2026, nyuma yuko yari yiyambaje Umukuru w’Umudugudu w’Umusigire ngo amufashe kumwunga n’umugore we, ndetse ko yari yabanje kubaganiriza, agasiga biyunze, nyuma bakaza kumenya ko yitabye Imana.
Bamwe mu bakoraga ibi biganiro bavugaga ko urupfu rw’uyu mugabo, bavugaga ko rurimo amayobera kuko yitabye Imana yari yabanje kujya kwishinganisha kuri RIB kubera ihohoterwa yari amaze iminsi akorerwa n’umugore we ngo wari wanamukubise urushyi ubwo yamubazaga impamvu yatinze gutaha, ndetse ko yapfuye amaze iminsi adafite telefone ze ngendanwa, ahubwo zifitwe n’umugore we.
Mu cyumweru gishize, ubwo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yabazwaga ibyerekeye iki kibazo, yavuze ko uru rwego kimwe n’izindi nzego ziri gukora iperereza.
Kuri uyu wa Mbere, Dr Murangira yatangaje ko ibizamini byakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibimenyetso bya Gihanga Rwanda Forensic Institute (RFI) byerekanye ko nyakwigendera yazize urupfu rusanzwe.
Yagize ati “Ibisubizo byavuye muri RFI byagaragaje ko Habimana Noël yapfuye azize urupfu rusanzwe.”
Umuvugizi wa RIB, kandi yaboneyeho gusaba abantu “kwirinda gukwiza amakuru badafitiye gihamya”, kuko ibisubizo bya RFI byagaragaje intandaro ya ruriya rupfu, bamwe bari bakomeje kugira abo barutwerera.
Urupfu rw’uriya munyemari Habimana, rumaze iminsi rwigaruriye amakuru atangazwa ku miyoboro ya YouTube, hari n’abazanyemo umushoramari mugenzi we Ntihanabayo Samuel.
Bamwe mu bakoze inkuru kuri ruriya rupfu zatambutse ku miyoboro ya YouTube, bavugaga ko nyakwigendera yapfuye amaze kumenya ko hari umubano wihariye wari uri hagati y’umugore we na Kazungu.
RADIOTV10





