Ingabo na Polisi by’u Rwanda batangiye igikorwa cyo koroza amatungo magufi n’amaremare bamwe mu baturage bo mu Turere twa Kirehe na Kayonza, kizasiga hatanzwe ihene 910 n’inka esheshatu.
Iki gikorwa cyakozwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2026, ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (DSCOP 2026).
Iki gikorwa cyo gutanga amatungo kizakomeza mu cyumweru cyose mu mirenge itandukanye irimo Nasho mu Karere ka Kirehe, ndetse na Ndego, Mwili, Kabare na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.
Ihene 910 n’inka esheshatu zizatangwa ku baturage bo muri utwo duce. Mu Murenge wa Nasho, ihene 100 n’inka ebyiri zahawe abaturage batishoboye, biganjemo abagizweho ingaruka n’amapfa amaze igihe kirekire.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yashimiye iki gikorwa. Yavuze ko uretse umutekano, RDF na RNP bakomeje kunoza imibereho myiza y’abaturage no gushyigikira iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.
Yagaragaje ko iki gikorwa cyo kuroza aya matungo abaturage kigaragaza ubwitange bw’inzego z’umutekano mu gukemura ibibazo by’abaturage. Yongeyeho ko Ingabo na Polisi banatanze serivisi z’ubuvuzi, amazi mu bice bifite ibikorwa remezo bike, n’izindi gahunda zigamije iterambere ry’Igihugu.
Ndayisenga J. Bosco wahawe inka yavuze ko izahindura imibereho y’umuryango we kuko izabafasha kubona amata yo kunywa ndetse n’ifumbire izabafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Nyirakamanzi Marceline yavuze ko iki gikorwa kigaragaza umubano ukomeye uri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, anashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bw’uko yita ku mibereho myiza y’abaturage.
Mu mezi atatu ashize, hakoze ibikorwa binyuranye muri iyi gahunda ya DSCOP 2026 birimo serivisi z’ubuvuzi, imishinga y’ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije, no gutanga z’amatungo. Iyi gahunda izasozwa mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku ya 4 Nyakanga.

RADIOTV10






