• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon Sports imanuye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona yakinagamo

radiotv10by radiotv10
23/06/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon Sports imanuye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona yakinagamo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe yasinyishije Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Bénin mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Uyu musore Atisso Kodjo aguzwe na Rayon Sports nyuma yo kugira umwaka mwiza cyane muri shampiyona ya Bénin, aho yatsinze ibitego 16 mu ikipe ya Damissa FC yakiniraga, ikaba yarasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda mu makipe 18 akina shampiyona ya Bénin.

Uyu mukinnyi wavukiye i Atakpamé muri Togo ku wa 13 Kamena 1999, asanzwe akina nka rutahizamu anyuze ku ruhande rw’ibumoso, ariko akaba ashobora no gukina mu yindi myanya y’ubusatirizi. Mbere yo kwigaragaza muri Bénin, ntiyari azwi cyane mu mupira w’amaguru, gusa yaje kuzamuka buhoro buhoro kugeza abaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba Damissa FC.

Mu gice cya mbere cya shampiyona, Atisso Kodjo yari amaze gutsinda ibitego birindwi gusa, ibintu byatumaga adafatwa nk’umwe mu bahatanira kurangiza shampiyona ayoboye abatsinze ibitego byinshi. Yaje kuzamura urwego rw’imikinire ye mu mikino yo kwishyura, atsinda ibitego byinshi byamufashije kurenga abo bari bahanganye.

Umunsi wa 29 wa shampiyona ni wo wabaye uw’amateka kuri we, ubwo yatsindiraga Damissa FC ibitego bitatu mu mukino yatsinzwemo na US Cavaliers de Nikki ibitego 4-3. Ibyo bitego byatumye agira ibitego 12 ndetse ahita afata umwanya wa mbere ku rutonde rw’abatsinze ibitego byinshi.

Yakomeje kwitwara neza kugeza asoje umwaka w’imikino afite ibitego 16, umusaruro wamugize rutahizamu wa mbere muri shampiyona ya Bénin, nubwo ikipe ye itari mu zahataniraga igikombe.

Rayon Sports yemeje ko uyu Munya-Togo yamaze gushyira umukono ku masezerano azamugeza mu mwaka wa 2028. Biteganyijwe ko azafasha iyi kipe gukomeza kubaka ubusatirizi bukomeye mu rugamba rwo guhatanira ibikombe mu Rwanda no mu marushanwa mpuzamahanga.

Abakunzi ba Rayon Sports bafite amatsiko yo kubona icyo Antonio Atisso Kodjo azongera mu busatirizi bw’iyi kipe, nyuma y’umwaka mwiza yagize muri Bénin wamushyize mu bakinnyi bakurikiwe cyane mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba. Bivugwa ko Rayon Sports mu minsi iri imbere izatangaza undi mukinnyi ukomeye ukina nka nimero 9, na we w’umunyamahanga.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + two =

Previous Post

Hagaragajwe imibare mishya y’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Congo n’iz’Abanyekongo bari mu Rwanda

Related Posts

APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo

APR yatandukanye n’abakinnyi babiri bari mu b’ingenzi bayo

by radiotv10
22/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwamaze gutandukana n’abakinnyi babiri bari bayimazemo igihe, barimo Ruboneka Jean Bosco wari uyimazemo imyaka itandatu...

Haravugwa impinduka muri Rayon Sports

Haravugwa impinduka muri Rayon Sports

by radiotv10
22/06/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gukora impinduka mu mitoreze y’amakipe yayo, zirimo izatumye bamwe mu batoza basezererwa, abandi bahindurirwa inshingano....

Inzozi z’umunyezamu wa Cape Verde zabaye impamo nyuma yo gutangaza ibyakoze benshi ku mutima

Inzozi z’umunyezamu wa Cape Verde zabaye impamo nyuma yo gutangaza ibyakoze benshi ku mutima

by radiotv10
22/06/2026
0

Josimar José Évora Dias uzwi nka Vozinha, umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Cape Verde uri kuyifasha kwihagararaho mu Gikombe cy’Isi, yakiniye...

Volleyball: Kepler na Kenya Pipeline zegukanye GMT 2026, amakipe ya APR atsindirwa kuri final

Volleyball: Kepler na Kenya Pipeline zegukanye GMT 2026, amakipe ya APR atsindirwa kuri final

by radiotv10
22/06/2026
0

Irushanwa rya GMT (Genocide Memorial Tournament) mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ryasojwe amakipe ya...

Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol

Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol

by radiotv10
19/06/2026
0

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko iyi kipe yamaze kugirana amasezerano y'ubufatanye na Bank of Kigali (BK) azamara...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Rayon Sports imanuye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona yakinagamo

Hagaragajwe imibare mishya y’impunzi z’Abanyarwanda bari muri Congo n’iz’Abanyekongo bari mu Rwanda

RDF na Polisi y’u Rwanda batangiye igikorwa kizasiga hatanzwe amatungo akabakaba 1.000 mu Turere tubiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.