Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo.
Inkuru yo gusambanywa ku ngufu bikekwa ko byakorewe Shaddyboo, yatangajwe na we ubwe ubwo yabanzaga kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma akaza kwiyambaza inzego.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, Dr Murangira B. Thierry wari watangaje ko uru rwego rwatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo, yemeje ko ukekwaho gukora icyaha yatawe muri yombi.
Yagize ati “Ni byo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza akurikiranywe afunze mu gihe iperereza rikomeje.”
Umuvugizi wa RIB, yatangaje ko uyu musore ukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina Mbabazi Shadia, ubu fungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Shaddyboo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yavugaga ibyamubayeho, yavuze ko uyu musore uzwi nka Yugi Umukaraza yagiye iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga zikomeye (Liquor) ubundi bakazinywa, zamara kumugeramo ntamenye ibyakurikiyeho, akaza gukanguka asanga yambaye ubusa.
Uyu mugore ufite abana babiri, yavuze ko akimara kwisanga yambaye ubusa, ntakindi yahise akeka, uretse kumva ko ashobora kuba yasambanyijwe agahita ajya kwisuzumisha no gutanga ikirego kuri RIB.
Dr Murangira, ku wa Mbere yari yavuze ko “RIB yakiriye ikirego cya Mbabazi uzwi nka Shaddyboo, iperereza ryatangiye, yakiriwe mu Isange One Stop Center, ngo afashwe mu buryo bw’ubuvuzi n’ubugenzacyaha.”
Mbabazi Shadia kandi yavuze ko icyamubabaje ari uko yasambanyijwe n’uriya musore bahoze ari inshuti ari mu kwezi kw’abagore, ku buryo atari akwiye gutinyuka kumukorera ibyo bintu.


RADIOTV10





