• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abari n’abategarugori bo mu Rwanda basabwe gutinyuka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko burimo agatubutse

radiotv10by radiotv10
24/06/2026
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Abari n’abategarugori bo mu Rwanda basabwe gutinyuka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko burimo agatubutse
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée arashishikariza abari n’abategarugori gutinyuka umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko ari umwe mu yinjiza amafaranga menshi kandi mu buryo bwihuse.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni rumwe mu zigira uruhare ku iterambere ry’igihugu. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Mutarama 2025, umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda wiyongereyeho 4.3% ugereranyije na Mutarama 2024.

Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda bwatangaje ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rwagaragaje izamuka rikomeye mu gihembwe cya mbere cya 2026, aho rwazamutseho 20%.

Diane Mukaremera ni umugore watinyutse ajya mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro isanzwe imenyerewe ku bagabo, akaba ayikorera muri Rutongo Mines mu Karere ka Rulindo. Amaze imyaka 4 akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko icyamutinyuye ari uko yashakiraga imibereho myiza umuryango we.

Yagize ati: “Ikintu cyanteye kwitinyuka nkajya gusaba akazi k’ubucukuzi ni imibereho nari mfite. Mfite umuryango kandi ukeneye kubaho, rero ntabwo nari kubaho nta kazi. Icyo ni cyo kintu cyantinyuye njya gusaba akazi, ngize amahirwe ndakabona kandi byaranshimishije.”

Diane avuga ko nyuma y’uko atangiye gukora imirimo y’ubucukuzi, akazi ke agakorana umwete ndetse ko ntacibwa intege n’uko ari umugore.

Yagize ati: “Saa kumi n’ebyiri n’igice mba ngeze mu kazi. Iyo turangije inama ibanziriza akazi duhita twinjira mu ndani (aho bacukura amabuye). Iyo tugezemo rero ugiye gushaka gasegereti, uritinyuka, nta kuvuga ngo uri umugore. Ufata inyundo ukagakura ndetse ugakoresha umwete n’imbaraga kugira ngo ubone umusaruro, kandi iyo ntacitse intege ndawubona kandi mwinshi.”

Icyakora, Diane Mukaremera avuga ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro isaba kuba umuntu atuje mu mutwe, kuko ngo bitabaye ibyo yakora impanuka.

Ati: “Ikintu gikomeye aka kazi gasaba ni ukuba umuntu atuje mu mutwe, utekanye, nta stress ufite, kuko ntabwo wakwinjira hariya hantu (aho bacukura amabuye) ufite ibibazo, kuko ugiyeyo ufite ibibazo wahura n’impanuka. Ni yo mpamvu umuntu agomba kujyayo atuje muri we. Iyo wumvise udatuje, biba byiza gusaba uruhushya ukaba wasiba.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko abagore bakwiye gutinyuka bakagana imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko byabafasha kurushaho guteza imbere imibereho yabo bitewe n’amahirwe ari muri urwo rwego.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagize ati: “Turashishikariza abagore kugana umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko ari umwe mu yinjiza amafaranga mu buryo bwihuse. Ibyo bikaba byabafasha gutera imbere, bakagira ubukungu bwatuma babeshaho neza imiryango yabo.”

Migeprof ivuga ko abatanga imirimo mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakwiye gushyiraho uburyo bworohereza abagore gukora iyo mirimo bisanzuye bitewe n’imiterere y’imibiri yabo, kuko ibi bizatuma barushaho gutanga umusaruro.

Minisitiri Uwimana Consolée yasabye abagore gutinyuka uyu mwuga

Emelyne MABABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 3 =

Previous Post

RDF yungutse abasirikare bafite ubumenyi bwisumbuye burimo ubw’amayeri njyarugamba

Next Post

Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi wabyigiye usanganywe ibigwi mu kuwutunganya

Related Posts

Eng.-Rwanda’s women and girls encouraged to venture into the mining sector

Eng.-Rwanda’s women and girls encouraged to venture into the mining sector

by radiotv10
24/06/2026
0

The Minister of Gender and Family Promotion, Uwimana Consolée, is encouraging women and girls to venture into the mining sector,...

Umunyeshuri yajombye ikaramu umwarimu aramukomeretsa bikomeye

Umunyeshuri yajombye ikaramu umwarimu aramukomeretsa bikomeye

by radiotv10
24/06/2026
0

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Cyanika mu murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, yajyanywe kwa muganga nyuma...

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

by radiotv10
24/06/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Mbabazi...

RDF yungutse abasirikare bafite ubumenyi bwisumbuye burimo ubw’amayeri njyarugamba

RDF yungutse abasirikare bafite ubumenyi bwisumbuye burimo ubw’amayeri njyarugamba

by radiotv10
24/06/2026
0

Mu Kigo cy’Amahugurwa ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe, hasojwe amahugurwa yahabwaga Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro...

How children learn about money without being taught

How children learn about money without being taught

by radiotv10
24/06/2026
0

Many parents believe that children need formal lessons before they can understand money. However, long before anyone sits them down...

Next Post
Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi wabyigiye usanganywe ibigwi mu kuwutunganya

Umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi wabyigiye usanganywe ibigwi mu kuwutunganya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Mu Gihugu cy’u Bufaransa habonetse umurwayi wa mbere wa Ebola

Eng.-Rwanda’s women and girls encouraged to venture into the mining sector

Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.