Umunyamakuru Anita Pendo akaba n’umushyushyarugamba (MC) ndetse n’umukinnyi wa filimi wamamaye nka Mama Sava bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe.
Uyu mukino uzakinirwa muri Petit Stade ku ya 05 Nyanga 2026, uri mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, ahateganyijwe n’indi mikino y’iteramakofe, izahuza abakinnyi babigize umwuga bazaturuka mu Bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Aba Banyarwandakazi bamenyerewe mu myidagaduro yo mu Rwanda, bo bazahurira mu mukino w’abatarabigize umwuga, bavuga ko nubwo atazaba ari uguhatana, ariko bari kwitegura uyu mukino.
Anita Pendo uvuga ko ari ubwa mbere azaba akinnye uyu mukino, yemeza ko azitwara neza imbere ya Mama Sava, kuko asanzwe yiyizeho kutagamburuzwa.
Yagize ati “Murabizi ko nkunda kugerageza ibintu byinshi, iyo witoje neza ntacyo utakora. Kuri iyi nshuro ndi kwitoza cyane kandi nizeye kuzatsinda.”
Ku ruhande rwa Mama Sava na we imihigo ni yose, aho avuga ko na we yizeye kuzacyura intsinzi imbere ya Anita Pendo. Ati “Nizeye ko umukino uzarangira ndi ku ruhande rw’abatsinze.”
Kwinjira muri uyu mukino wanamaze gukorerwa ifoto iwamamaza, harimo itike y’ibihumbi 20 Frw, iy’ibihumbi 10 Frw ndetse n’iy’ibihumbi bibiri (2 000 Frw).

RADIOTV10





