Afahmia Lotfi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yamaze kugirwa umutoza mushya wa Gicumbi FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Uyu munya-Tunisie asimbuye Justin Bisengimana uheruka kwerekeza muri AS Kigali nk’umutoza mushya.
Mu mwaka w’imikino ushize, Afahmia Lotfi yawutangiye ari umutoza wa Rayon Sports, aho yatangajwe tariki ya 30 Gicurasi 2025. Gusa ntibyagenze neza kuko baje gutandukana tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ashinjwa umusaruro muke. Kuva icyo gihe nta kazi yari afite.
Lotfi yerekeje muri Gicumbi FC nk’umutoza mukuru, hakaba havugwa ko Jean de Dieu Mateso ari we ushobora kumwungiriza.
Iyi kipe ya Gicumbi agiye gutoza yasoje shampiyona y’umwaka wa 2025–2026 iri ku mwanya wa 12 n’amanota 38.
Uyu mutoza wigeze gutoza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yaje mu Rwanda atoza Mukura Victory Sports, aho yatandukaniye na yo ayisize ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’umwaka wa 2024–2025, ndetse anayifasha gusoza ku mwanya wa kane mu Gikombe cy’Amahoro.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10





