• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, June 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’imitingito ibiri ikomeye yabaye muri Venezuela

radiotv10by radiotv10
25/06/2026
in AMAHANGA
0
Hatangajwe imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’imitingito ibiri ikomeye yabaye muri Venezuela
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela Delcy Rodríguez, yatangaje ko imitingito yabaye muri iki Gihugu yahitanye abantu 32, mu gihe abakomeretse bagera muri 700.

Iyi mitingito ibiri yabaye ubwo abantu benshi bari mu ngo zabo, dore ko wari umunsi w’ikiruhuko cyo kwizihiza umunsi mukuru w’Igihugu.

Iyi mitingi yabaye saa kumi n’ebyiri n’iminota ine (18:04’) z’umugoroba, irimo uwari uri ku gipimo cya 7,2 ndetse n’uwari uri ku gipimo cya 7,5, ikaba yibasiye agace ko mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Venezuela, ndetse ukaba wanageze muri Bogota muri Colombia.

Abakozi bo mu nzego z’ubutabazi, bari mu bice binyuranye mu murwa mukuru, bashakisha niba hari abantu baba bakiri munsi y’ibikuta byabagwiriye.

Amashusho akomeje kugaragazwa ku mbuga nkoranyambaga, yerekana inyubako nyinshi zasenyutse nyuma y’iyi mitingito yari ifite ubukana bwo hejuru, ndetse bikavugwa ko imibare y’abahasize ubuzima n’abakomeretse ishobora kwiyongera.

 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Inzego n’ibigo byagaraweho gukoresha nabi umutungo wa Leta mu Rwanda biratangira kubitangaho ibisobanuro mu ruhame

Related Posts

AFC/M23 yavuze ibikorwa by’intambara by’ubugome ndengakamere byongeye gukorwa na Leta ya Congo

AFC/M23 yavuze ibikorwa by’intambara by’ubugome ndengakamere byongeye gukorwa na Leta ya Congo

by radiotv10
24/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uru ruhande bahangaye rukomeje gukora ibyaha by’intambara birimo...

Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi

Harumvikana bombori bombori hagati ya Kiliziya Gatulika muri Congo n’ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
24/06/2026
0

Ihuriro Union Sacrée rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi rirashinja Inama y’Abepisikopi Gatulika (CENCO) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umugambi wo...

Mu Gihugu cy’u Bufaransa habonetse umurwayi wa mbere wa Ebola

Mu Gihugu cy’u Bufaransa habonetse umurwayi wa mbere wa Ebola

by radiotv10
24/06/2026
0

Igihugu cy’u Bufaransa cyatangaje ko umuganga wari umaze gutaha avuye mu butumwa bw'ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapimwe...

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

Perezida Tshisekedi wa Congo yatumiye Ndayishimiye w’u Burundi ngo baganire

by radiotv10
22/06/2026
0

Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatumiwemo na...

BREAKING: Bidasubirwaho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ubwegure bwe

BREAKING: Bidasubirwaho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ubwegure bwe

by radiotv10
22/06/2026
0

Keir Starmer yatangaje ubwegure bwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Labour, avuga ko yafashe iki...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’imitingito ibiri ikomeye yabaye muri Venezuela

Inzego n’ibigo byagaraweho gukoresha nabi umutungo wa Leta mu Rwanda biratangira kubitangaho ibisobanuro mu ruhame

Uwahoze ari Umutoza wa Rayon Sports yagizwe uwa Gucumbi FC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.