Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urengera uburenganzira bw’Abanyamulenge, watangaje ko wakubise incuro ingabo z’u Burundi n’iza Congo zashaga kwisubiza agasozi ka Ruhinamavi gafatwa nk’ak’ingenzi mu rugamba rwo muri Kivu y’Epfo.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Rugabo Fidèle mu butumwa yashyize hanze nyuma y’urugamba rukomeye rwahuje uyu mutwe n’abarwanyi barimo abasirikare b’u Burundi.
Colonel Rugabo Fidèle yagize ati “Nyuma y’igerageza ryo kugarura umusozi wa Ruhinamavi i Mente, ingabo z’u Burundi na Kongo zatsinzwe burundu.”
Uyu muvugizi wa Twirwaneho yavuze ko uru ruhande bahanganye, mu kwihorera rwarashe ibisasu ku Bitaro bya Minembwe n’ibindi bikorwa remezo bya leta. Ati “Twebwe (MRDP) twamaganye ibi bikorwa by’ubunyamaswa.”
Ihuriro AFC/M23 rikorana n’uyu mutwe, na ryo ryatangaje ko uruhande bahanga rwarashe ibisasu ku Bitaro Bikuru bya Minembwe, mu bice binyuranye birimo icyumba kivurirwamo abana, bikanahitana ubuzima bwa bamwe.
Umuvuzi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo rye, yasabye Abanyekongo n’Umuryango Mpuzamahanga kuvuga no kwamagana ibi bikorwa by’ubunyamaswa biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
RADIOTV10





