Mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hafunguwe ku mugaragaro ishuri ryisumbuye ‘Path to Success’ risanzwe ari mpuzamahanga, ritanga ubumenyi n’amasomo mu buryo bugezweho bujyanye n’igihe.
Kuri iki cyumweru tariki 28 Kamena 2026 ni bwo ishuri rya Cambridge Path to Success ryafunguye ku mugaragaro ishuri rishya ry’amashuri yisumbuye (Secondary Campus) riherereye mu Murenge wa Mageragere mu Mujyi wa Kigali.
Iri shuri ry’ubukombe mu gutanga ireme ry’uburezi ku rwego mpuzamahanga rifite inyubako zigezweho zigeretse, salle yo kwidagaduriramo, ibibuga by’imikino n’ibindi bikikije iri shuri bifasha abanyeshuri mu myigire yabo.
Abanyeshuri biga muri iki kigo cya Path to Success bigishwa amasomo ku rwego rwo hejuru.
Indimi biga zirimo Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.
Isimbi Tania wiga muri iri shuri, avuga ko kuri iri shuri ari ahantu ho gukabiriza inzozi. Ati: “Iri shuri ni ryiza cyane. Maze umwaka niga hano, natangiye kwiga umwaka ushize mu kwezi kwa Cyenda. Iri shuri ryanzaniye ibyiza byinshi, ubu tuvugana mfite buruse eshatu zo kwiga hanze kandi byose iri shuri ryabimfashijemo.”
Ababyeyi barerera muri iri shuri, iyo barebye abana babo barishima cyane kuko iyo bohereje abana ku ishuri bagaruka mu rugo bafite uburere.
Uyu ni umubyeyi uharera witwa Marie Aime Umurungi, avuga ko afite icyizere gikomeye ku hazaza h’abana babo.
Aragira ati: “Bigisha bashingiye ku bukirisitu bigatuma umwana agira umurongo, uko agenda akura agenda yigirira icyizere kandi babigisha urukundo cyane.”
Iri shuri rya Path to Success ryamaze gufungura ishami ryaryo i Rubavu mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage ireme ry’uburezi.
Umuyobozi w’ishuri, ishami rya Rubavu, Madamu Miriam Mirembe, avuga ko abanyeshuri barangiriza kuri iki kigo iyo bagiye kwiga mu mahanga badasabwa icyangombwa cyo kuba barize icyongereza.
Aragira ati: “Muri Cambridge harimo icyongereza. Icyo dukora cyane ni ukwigisha icyongereza nk’ururimi rwa mbere. Iyo abana bacu bavuye hano mu Rwanda bakajya hanze ntabwo babasubiza inyuma ngo bige icyongereza.”
Uwashinze iki kigo cya Path To Success, Madamu Salila Machiels, avuga ko iri shuri ari nk’umuryango aho abana biga bafatanyije n’ababyeyi babo kubarera.
Uyu mubyeyi agaragaza ko serivisi nziza batanga ari zo zizatuma ababyeyi bazana abana babo kwiga muri iki kigo aho kubahamagara.
Ati: “Umwihariko w’iri shuri rya PTS ni uko ari ishuri ry’umuryango. Uwari we wese winjiye muri PTS yiyumva mu muryango, akiyumvamo urukundo no kwitabwaho. Ni ko kamaro ka PTS.”
Umuhuzabikorwa w’uburezi mu Mujyi wa Kigali, Bwana Niyongabo Eric, agaragaza ko iri shuri rifite akamaro muri gahunda ya Leta yo kuzamura ireme ry’uburezi.
Aragira ati: “Bagaragaje porogaramu bafite bigisha, bagaragaje abarimu bafite ubumenyi buhagije. Ibi byose bituma koko bashobora gutanga ireme ry’uburezi ryifuzwa mu burezi bw’u Rwanda. Ni umusanzu ukomeye.”
Ishuri Path to Success ryatangiye mu Rwanda ari ikigo gifasha abana batishoboye. Uko ibihe byagiye bisimburana ni ko ryagiye rikura, riza kubaka ishuri ry’incuke mu Kiyovu, ritangira ishuri ribanza mu Kigarama, none ryubatse irindi shuri i Mageragere, mu gihe i Rubavu na ho hari ishuri ryabo.
Iri shuri rirateganya gukomeza kwaguka no gushinga amashami hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mahanga.





NTAMBARA Garleon
RADIOTV 10





