Nate Ament, umukinnyi mpuzamahanga wa Basketball uherutse kwinjira muri Shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball NBA, akaba anafite inkomoko mu Rwanda, yabaye umuntu wa mbere ku giti cye winjiye mu mikoranire na Visit Rwanda.
Ubuyobozi bw’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, butangaza ko “Iyi mikoranire igaragaza igice gishya mu mibanire y’u Rwanda n’umuryango w’umukino wa Basketball ku isi, kandi izatuma Ament yamamaza Visit Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, mu gihe ifasha mu kwerekana ubunararibonye bw’ubukerarugendo bw’Igihugu, umuco, umurage, ibidukikije bya siporo, n’amahirwe ku bareba hirya no hino ku isi.”
Ament ufite inkokomo mu Rwanda, yagaragaye nk’umwe mu bana bato bafite impano nziza muri Basketball. Ubwo yatangiraga urugendo rwe rwa NBA, yifatanyije na Visit Rwanda mu gihe cy’ingenzi mu mwuga we, azana inkuru y’ishyaka, kwihangana, n’ubushobozi ku isi, ijyanye n’urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse n’ahandi.
Ubu bufatanye bwubatse ku ishoramari rya Visit Rwanda mu mikino nk’urubuga rwo guhuza u Rwanda n’abareba isi. Binyuze mu ruhare rw’imiryango mpuzamahanga nk’amakipe harimo Atlético de Madrid, Paris Saint-Germain, LA Clippers, LA Rams, na Basketball Africa League (BAL), ishami rya NBA u Rwanda rwakiriye kuva shampiyona ya mbere mu 2021, u Rwanda rwakomeje kugarabara nk’Igihugu cy’ihuriro ry’ubukerarugendo, ishoramari, umuco n’impano.
Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB yavuze ko gahunda ya Visit Rwanda yakunze kugaragara mu makipe, none ubu ikaba ibone undi mufatanyabikorwa w’umuntu ku giti cye.
Ati “Nk’intumwa yacu ya mbere ku isi, azanye inkuru ye bwite igaragaza indangagaciro zitera impinduka mu Rwanda: intego, imyitwarire myiza, kwihangana, no kwizera ko impano, iyo zirerewe zishobora guhatana ku rwego urwo ari rwo rwose. Kuzamuka kwe muri NBA bigaragaza ibishoboka iyo ubushobozi buhuye n’amahirwe, kandi twizeye ko urugendo rwe ruzatera imbaraga urubyiruko rw’Abanyarwanda gukurikirana ubuhanga mu mikino, atari mu bucuruzi gusa, ahubwo no mu ikoranabuhanga, inganda z’ubuhanzi, n’izindi nzego zigena ahazaza h’igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Uretse guteza imbere u Rwanda ku bareba isi yose, ubu bufatanye buzatanga amahirwe kuri Nate yo kuganira n’urubyiruko mu buryo butaziguye binyuze mu iterambere rya basketball n’ibikorwa by’abaturage.”
Nate Ament aherutse gutoranywa muri NBA Draft mu ikipe ya Milwaukee Bucks, nka nimero ya 13, nyuma yo kumara igihe akinira ikipe ya University of Tennessee.
RADIOTV10





