Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka uburyo bwo kubika ayo kwifashisha mu gihe atari kuboneka mu bice batuyemo dore ko hashyizeho uburyo bwo kuyasaranganya.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa WASAC Group, bwavuze ko “bumenyesha abafatabuguzi bayo ko kubera igabanyuka ry’amazi muri iki gihe cy’impeshyi, hashyizweho gahunda yo kuyasaranganya.”
Ubuyobozi bw’iki Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’lsuku, bukomeza bugira buti “Turakangurira abafatabuguzi bacu gukoresha amazi neza, by’umwihariko, gushaka uburyo bwo kubika ayo kwifashisha mu minsi atarimo gutangwa aho batuye.”
Iri saranganya rizibanda mu bice byagezweho n’ingaruka ryigabanyuka ry’amazi mu Turere twa Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Bugesera, Kamonyi no Rwamagana, rikazatangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2026.
Iki kigo kandi kibukije abakoresha amavomo rusange ko ijerekani y’amazi igurwa amafaranga 20, kandi ko ntawemerewe kwitwaza iki gihe cy’impeshyi ngo ayatangire ikindi giciro kitari icyo.
Iri tangazo rije mu gihe hari ibice binyuranye mu Mujyi wa Kigali bimaze igihe bitageramo amazi, byumwihariko mu bice bya Kanombe, aho hari abavuga ko bashobora no kumara ibyumweru bibiri batazi uko amazi asa.
Ibihe by’impeshyi bikunze kugaragaramo ikibazo cy’ibura ry’amazi, aho WASAC yakunze gusobanura ko biba byatewe n’igabanuka ry’ahaturuka amazi atunganywa n’inganda zayo.
RADIOTV10





