• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, July 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Nyanza: Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bwageze no mu banyerondo

radiotv10by radiotv10
02/07/2026
in Uncategorized
0
Nyanza: Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bwageze no mu banyerondo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha, aho kuri iyi nshuro yasobanuriye abanyerondo bo mu Karere ka Nyanza inshingano zabo mu kubungabunga umutekano ku bufatanye na Polisi n’izindi nzego.

Bamwe mu banyerondo bavuga ko bafite uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kurwanya ibyaha, ariko bakemeza ko bisaba kuba inyangamugayo no gukora akazi kabo kinyamwuga.

Nsanzimfura Etienne, umwe mu banyerondo bo mu Murenge wa Busasamana, yavuze ko ubu bukangurambaga bubafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo.

Yagize ati: “ubu bukangurambaga budufasha kumenya neza uko tugomba kwitwara mu kazi kacu no gukorana neza n’izindi nzego mu gucunga umutekano.”

Nsanzimfura Etienne

Undi munyerondo, Nshizirungu Claude, na we yavuze ko kuba bahora bibutswa inshingano zabo bituma barushaho gukora neza no kwirinda imyitwarire mibi.

Yagize ati: “Iyo duhawe ibiganiro nk’ibi biradufasha kumenya neza inshingano zacu no gukomeza gukora amarondo neza. Bituma turushaho gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage.”

Nshizirungu Claude

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abanyerondo kurangwa n’ubunyamwuga no kuba intangarugero mu kubungabunga umutekano barwanya ibyaha bikorerwa aho bakorera.

Yagize ati: “Murasabwa gukora akazi kanyu kinyamwuga, mukirinda icyabaganisha mu byaha, kandi mukaba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukomeza kubungabunga umutekano.”

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abanyerondo bafite uruhare rukomeye mu gukumira no kwirinda ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe.

Yagize ati: “Abanyerondo baributswa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha. Twabibukije uruhare rwabo mu gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego, batangira amakuru ku gihe ndetse no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abanyerondo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi b’inzego z’umutekano, bityo ko bakwiye guhora bahugurwa.

Yagize ati: “Amarondo agira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ni yo mpamvu ubukangurambaga buba ari ingenzi, kuko bubibutsa inshingano zabo kandi n’abagaragara bitwara nabi bikabafasha kwisubiraho.”

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubu bukangurambaga hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo, hagamijwe kongerera abaturage ubumenyi ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha no gukomeza kubaka umutekano ushingiye ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage.

 

Prince Theoegene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Next Post

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

Related Posts

Yago wumvikanaho gucururuka yavuze icyo yiteguye gukora hagati ye n’abarimo umunyamakuru Sabin

Ni bande bavugwa mu kirego Umunyamakuru Yago yamaze gushyikiriza RIB

by radiotv10
19/06/2026
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, aremeza ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),...

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 170 zivuye muri Libya

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 170 zivuye muri Libya

by radiotv10
18/06/2026
0

U Rwanda rwakiriye abandi bantu 173 baturutse muri Libya barimo impunzi n’abashaka ubuhungiro, batumye umubare w’abamaze kwakirwa bose kuva muri...

Ruhango: Uwarokokeye mu yahoze ari Komini Masango yavuze uburyo Inkotanyi zamutabaye ku munsi yari kwicirwaho

Ruhango: Uwarokokeye mu yahoze ari Komini Masango yavuze uburyo Inkotanyi zamutabaye ku munsi yari kwicirwaho

by radiotv10
13/06/2026
0

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari abakozi n’imiryango y’abakoraga mu yahoze...

Igisubizo gitangaje cy’ababyeyi bamwe ku bana b’abakobwa bubaka ingo bataruzuza imyaka 18 n’icyo ubuyobozi bubibutsa

Igisubizo gitangaje cy’ababyeyi bamwe ku bana b’abakobwa bubaka ingo bataruzuza imyaka 18 n’icyo ubuyobozi bubibutsa

by radiotv10
08/06/2026
0

Nyuma yuko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko hari abakobwa bashakwa bataruruza...

Gisagara: Abacururiza mu Isoko rya Rwanza babona ritajyanye n’igihe

Gisagara: Abacururiza mu Isoko rya Rwanza babona ritajyanye n’igihe

by radiotv10
03/06/2026
0

Abarema n’abacururiza mu Isoko rya Rwanza riherereye mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, bavuga ko bahangayikishijwe n’imiterere y’iri soko...

Next Post
Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.