• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, July 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Hashyizwe hanze uko kunywa inzoga mu Banyarwanda bihagaze

radiotv10by radiotv10
02/07/2026
in Uncategorized
0
Hashyizwe hanze uko kunywa inzoga mu Banyarwanda bihagaze
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kiratangaza ko umugabo umwe muri babiri, anywa inzoga, mu gihe mu bagore, abanywa inzoga ari babiri mu bagore 10. Mu babajijwe bari hagati y’imyaka 15 na 49, abagore banyoye inzoga mu kwezi kubanziriza uko babarijwemo, bari 18% mu gihe abagabo bari 50%.

Ibi bigaragazwa n’ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwakozwe umwaka ushize wa 2025, aho iki Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko “kunywa inzoga ku gipimo cyo hejuru, bitera ibibazo birimo kubatwa n’ubusinzi, kurya nabi, indwara z’umwijima, ndetse na cancer.”

Raporo y’ubu bushakashatsi ivuga ko “abagore 18% n’abagabo 50% bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 banyweye inzoga mu kwezi gushize [ugereranyije n’igihe ubushakashatsi bwakorewe].

Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri aba bantu banyoye inzoga muri uko kwezi, “78% b’igitsinagore na 51% b’igitsinagabo bazinyoye iminsi iri hagati y’umwe n’itanu mu kwezi kwari kwabanje.”

NISR ivuga ko abagore 7% n’abagabo 15% banywa inzoga hafi ya buri munsi. Mu basubije bakoreweho ubushakashatsi, abanyoye inzoga iyo ari yo yose mu kwezi kwari kwabanje, abagore 48% n’abagabo 32% banyuye ubwoko bumwe bw’inzoga ubwo babaga bari kunywa.

Ni mu gihe abagore 17% n’abagabo 37% bo basubije ko banyinye ubwoko bubiri bw’inzoga, mu gihe abagore bangana na 14% n’abagabo 12 banyoye ubwoko bw’inzoga bugeze kuri butandatu no hejuru yabwo.

 

Mu cyaro bari imbere

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu cyiciro cy’abagore, kunywa inzoga mu bice byo mu cyaro biri hejuru, kuko biri ku gipimo cya 20,5% mu gihe mu bice byo mu mijyi biri kuri 12,7%.

Muri iki cyiciro cy’abagore, Intara iza ku mwanya wa mbere ni iy’Amajyaruguru, kuko kunywa inzoga biri ku gipimo cya 26,1%, iy’Amajyepfo ikaza ku mwanya wa kabiri na 25,6%, Iburasirazuba bakagira 15,6%, Iburangerazuba ari 13,3%, Umujyi wa Kigali ukaza ku mwanya wa nyuma aho uri ku gipimo cya 10,5%.

Naho mu cyiciro cy’abagabo, na ho abo mu bice by’icyaro baza imbere, kuko bari ku gipimo cya 50,9% mu gihe mu bo mu micyi ari 48,8%.

Intara y’Amajyaruguru yaje ku mwanya wa mbere aho igipimo cy’abanyoye inzoga muri kiriya gihe cyavuzwe haguru, bari 59,4%, iy’Amajyepfo, bakaba bari 54,15, Umujyi wa Kigali ho bakaba bari 49,7%, Iburasirazuba bakaba 45,7% mu gihe Iburengerazuba bari 45,3%.

Ubu bushakashatsi kandi bunagaragaza igipimo cyo kunywa itabi, aho abagore bari munsi ya 1% mu gihe abagabo bari 6% bari hagati y’imyaka 15 na 49 banywa itabi ry’isigara cyangwa ubundi bwoko bw’itabi.

Mu bagabo banywa itabi buri munsi, 70% banywa amatabi y’isigara airi munsi y’atanu ku munsi, mu gihe 21% banywa amasigara ari hagati y’atanu n’icyenda ku munsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − five =

Previous Post

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Next Post

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

Related Posts

Nyanza: Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bwageze no mu banyerondo

Nyanza: Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bwageze no mu banyerondo

by radiotv10
02/07/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha, aho kuri iyi nshuro yasobanuriye abanyerondo...

Yago wumvikanaho gucururuka yavuze icyo yiteguye gukora hagati ye n’abarimo umunyamakuru Sabin

Ni bande bavugwa mu kirego Umunyamakuru Yago yamaze gushyikiriza RIB

by radiotv10
19/06/2026
0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, aremeza ko yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),...

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 170 zivuye muri Libya

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 170 zivuye muri Libya

by radiotv10
18/06/2026
0

U Rwanda rwakiriye abandi bantu 173 baturutse muri Libya barimo impunzi n’abashaka ubuhungiro, batumye umubare w’abamaze kwakirwa bose kuva muri...

Ruhango: Uwarokokeye mu yahoze ari Komini Masango yavuze uburyo Inkotanyi zamutabaye ku munsi yari kwicirwaho

Ruhango: Uwarokokeye mu yahoze ari Komini Masango yavuze uburyo Inkotanyi zamutabaye ku munsi yari kwicirwaho

by radiotv10
13/06/2026
0

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari abakozi n’imiryango y’abakoraga mu yahoze...

Igisubizo gitangaje cy’ababyeyi bamwe ku bana b’abakobwa bubaka ingo bataruzuza imyaka 18 n’icyo ubuyobozi bubibutsa

Igisubizo gitangaje cy’ababyeyi bamwe ku bana b’abakobwa bubaka ingo bataruzuza imyaka 18 n’icyo ubuyobozi bubibutsa

by radiotv10
08/06/2026
0

Nyuma yuko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bagaragaje ko hari abakobwa bashakwa bataruruza...

Next Post
Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

Hashyizwe hanze uko kunywa inzoga mu Banyarwanda bihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.