Rurangiranwa mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru w’Umunyarwanda uri muri Canada ahari kubera Igikombe cy’Isi, kirebana na mugenzi we Luka Modrić, amusubiza amwishimiye anatebya mu gatwenge.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2026, ubwo ikipe ya Portugal ya Cristiano Ronaldo yari imaze gusezerera iya Croatia ya Luka Modrić.
Ubwo uyu mukino wari uhumuje, Cristiano Ronaldo usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Portugal yegereye mugenzi we Luka Modrić, bagaragara baganira.
Umunyamakuru Athan Tashobya uzwi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda wakoreye ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, ubu ukorera CGTN y’Abashinwa, uri no muri Canada aho yagiye gukurikirana Imikino y’Igikombe cy’Isi nk’umunyamakuru, yabajije Ronaldo icyo yaganiriye na mugenzi we Luka Modrić.
Mu kinyabupfura cyinshi, uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru, yasubije uyu Munyamakuru w’Umunyarwanda, ko yamushimiraga kuba ari umukinnyi mwiza, dore ko bigeze no gukinana mu ikipe imwe.
Yagize ati “Yego ni byo, twaganiriye, ni umunyabigwi mu mupira w’amaguru. Twakinanye imyaka myinshi muri Real Madrid, rero mwifuriza amahirwe masa kandi ndizera ko tuzakomeza gukina [ahita aseka].”
Cristiano Ronaldo uri mu bayoboye ruhago y’Isi ya none, ubu afite imyaka 41 y’amavuko, mu gihe Luka Modrić we afite imyaka 40, bombi bari mu kubyina bavamo muri uyu mupira w’amaguru.
Ni na byo byatumye uyu rurangiranwa, mu gisubizo yahaye uyu Munyamakuru w’Umunyarwanda, yasoje aseka ubwo yavugaga ko yizeye ko we na Luka Modrić bazakomeza guconga ruhago.
Umunyamakuru Athan Tashobya, uri muri Canada akurikirana imikino y’Igikombe cy’Isi nk’Umunyamakuru, unakunze kugaragara abaza ibibazo bamwe mu bafite amazina akomeye muri ruhago y’Isi yakoreye ibitangazamakuru binyuranye mu Rwanda, birimo The New Times, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho yakoraga nk’umunyamakuru usoma amakuru mu rurimi rw’icyongereza.

RADIOTV10






