Umugabo wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi nyuma yo gushyamirana n’umugore bamaranye imyaka 14 bana, ubwo yashakaga kumutema, byakwanga umujinya akawutura insina akazitemagura akanatwika imyenda yose y’umugore we n’abana babo.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Sanzure, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukura, ahasanzwe hatuye uyu mugabo witwa Habarurema Jean de Dieu n’umugore we Mutimawabera Xaverine.
Aba bombi bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye ku myitwarire y’umugabo urangwa no gusesagura umutungo w’urugo, dore ko nubundi uyu mugabo yari yarigeze gufungwa azira gukubita umugore we.
Umuvandiwe w’umugore w’uyu mugabo, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya dukesha aya makuru ko uyu mugabo aherutse kugurisha isambu ariko amafaranga yose ayamarira mu kabari ayasangira n’abandi bagore, mu gihe inzu babagamo yendaga kubagwaho.
Umugore na we yafashe icyemezo cyo kugurisha umunani w’iwabo, ahita avugurura inzu babamo, umugabo abibonye atangira kotsa igitutu asaba umugore we kuri ayo mafaranga, amuha ibihumbi 20 Frw ariko kimwe cya kabiri cyose ahita akijyana mu kabari.
Byageze aho umugore asaba umugabo amafaranga ku yo amaze iminsi akorera kugira ngo bagure inzugi dore ko we yari yaguze amabati, aho kugira ngo ayamuhe, amwuka inabi, baratongana.
Uyu muvandimwe w’uyu mugore yagize ati “byabaye intambara umugabo ata urugo ngo agiye i Rubengera mu Karere ka Karongi mu kazi kuko asanzwe ari umufundi, agaruka tariki 5 Nyakanga 2026 yasinze cyane, ashyamirana n’umugore anatangira kumuhondagura, umugore amuhungira kwa nyirabukwe, umugabo na we muri iryo joro ata abana mu nzu ntibamenye aho yaraye.”
Bucyeye bwaho tariki 06 Nyakanga 2026, uyu mugabo yatashye yasinze, afata umugore ngo ateme umugore we kuko yari azi ko ari mu nzu, amubuze ahita yadukira insina ebyiri zariho ibitotsi arazitemagura, n’ibitoki arabitemagura.
Ntibyagarukiye aho, kuko uyu mugabo yahise anafata imyenda yose y’umugore we n’abana babo, arayitwika, ari na bwo bahitaga batabaza umugore, akaza akiyambaza inzego zahise zifata uyu mugabo zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel wavuze ko basabye umugore kujya kuri RIB gutanga ikirego kugira ngo ibibazo byabo bikemurwe hisunzwe amategeko.
RADIOTV10