Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibihugu byo mu karere bishobora kuzajya bigura Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Ibihugu byo mu karere bishobora kuzajya bigura Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana na Kenya na Tanzania ajyanye no gutumiza ibikomoka kuri Peteroli, azatuma iki Gihugu kihaza ku isoko ryabyo mu Gihugu, ndetse kikabasha gusagurira n’Ibihugu byo mu karere.

Ni nyuma yuko tariki 29 Kamena 2026 u Rwanda rusinyanye amasezerano na Kenya azafasha u Rwanda gukura ibikomoka kuri Peteroli ku masoko anyuranye ku Isi rukoresheje ibikorwa remezo bya Kenya.

Tariki 03 Nyakanga kandi u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Tanzania yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Tanga.

Aya masezerano yombi yitezweho gufasha u Rwanda kwihaza ku bikomoka kuri peteroli no guhangana n’ihungabana ry’isoko ryabyo ku Isi, ndetse bikaba byitezweho icyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli byatumijwe hagendewe kuri aya masezerano kigomba kugera mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Antoine Marie, yashimangiye ko aya masezerano azatuma u Rwanda rubasha kwigerera ku isoko ry’ibikomoka kuri Peteroli, ku buryo bizatuma rubibona bihagije ku giciro cyo hasi, ndetse rubashe no gusagurira Ibihugu byo mu karere.

Yagize ati “Icyifuzo ni uko tuzaba dufite ibikomoka kuri peteroli bihagije bishobora guhaza isoko nyarwanda bigahaza n’isoko ryo mu karere.”

Avuga ko ariya masezerano azatuma amasosiyete yo mu Rwanda ajya kugurira ku isoko mpuzamahanga, bitume na yo abasha kugurisha andi yo mu karere.

Ati “Ikigiye guhinduka ni uko aho kugira ngo bagurire kuri izo sosiyete zo mu bindi bihugu bazajya bagurira kuri sosiyete Nyarwanda noneho na yo yagiye ku isoko mpuzamahanga.”

Nubwo icyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli cyahereweho muri ariya masezerano ari Lisansi na Mazutu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko hazanakurikiraho n’itumizwa ry’amavuta akoreshwa n’indege ndetse na gaze yifashishwa mu gutegura amafunguro.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + nineteen =