Thursday, July 9, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Muri Amerika ntibarusha Imana i Rwanda- Amagambo ya Prophet Nyirindekwe uherutse i Washington

Muri Amerika ntibarusha Imana i Rwanda- Amagambo ya Prophet Nyirindekwe uherutse i Washington

Prophet Ernest Nyirindekwe, Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, nyuma yo kuva i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye ibirori bizwi ku izina rya “White House Prayer of Our Nation Awards and Appreciation Gala”, kuri uyu wa Kane yerekeje mu Bufaransa aho agiye kuyobora ibiterane bizaba mu mpera z’iki cyumweru yise “Injira mu Gihe Cyawe”. Kuri iyi nshuro yajyanye n’umuryango we.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 09 Nyakanga 2026, Prophet Ernest Nyirindekwe ari kumwe n’umuryango we bafashe rutema ikirere berekeza i Paris mu Bufaransa, aho agiye mu biterane yise “Injira mu Gihe Cyawe”.

Umunyamakuru wa RadioTV10 wamubonye ari kumwe n’umuryango we yamwegereye amubaza niba yimutse burundu. Yasubije ko atari byo, ahubwo ko ari mu biruhuko.

Ati: “Oya, ni ibisanzwe. Abana bari mu gihe cy’ibiruhuko, bagiye mu giterane na bo bari barabigambiriye.”

Yahise akomeza amubaza ku bihe aherutse kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye ibirori bya White House byo gusengera isi, niba hari ubunararibonye yakuyeyo cyangwa amavuta mashya yo gusenga ajyanye i Burayi. Asubiza aseka, avuga ko muri Amerika batarusha Imana i Rwanda.

Ati: “Erega muri Amerika ntabwo barusha Imana i Rwanda. Ubuse ko navuyeyo nkagaruka hano nkaza gusenga kugira ngo mbone amavuta nzamuke nuzuye? Wenda muba mwabiremereje kumva ngo umuntu yagiye mu masengesho yo gusengera isi muri Amerika. Ntabwo biba birenze. Kandi sinjya mu Bufaransa mvuye muri Amerika; ngiyeyo mvuye mu Rwanda. Ndumva nuzuye iki ni cyo kirere Imana yampamagariyemo.”

Ibiterane uyu mugabo akora bizenguruka isi yabihaye inyito ya “Injira mu Gihe Cyawe”, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kane nyuma y’ibyabereye muri Suwede no muri Canada. Iki kigiye kubera i Paris mu Bufaransa kuva ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga, kugeza ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, aho azafatanya n’umuhanzi Alexis Dusabe.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 13 =