Umunyamerika Ashton Hall wamamaye mu myitozo ngororamubiri, umaze iminsi agirira ingendo mu Bihugu binyuranye ku Mugaban wa Afurika akorana n’Umunyarwanda wamenyekanye nka Kagarara ubu wiswe Ashton Small, bageze mu Rwanda bakiranwa ubwuzu.
Aba bombi kimwe n’Umuhindi na we bise Indian Ashton Hall, bamaze iminsi bakorera ingendo mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika, kuri iyi nshuro bakaba bageze mu Rwanda.
Mbere yo kuza mu Rwanda, Ashton Small uzwi nka Kagarara yari yabanje kurarika Abanyarwanda ko bagiye kuza i Kigali, ndetse ubwo bahageraga bakaba bakiriwe n’abantu banyuranye barimo itsinda rya Kagarara rigizwe n’abasanzwe bafite ubumuga bw’ubugufi nk’uwo afite.
Kagarara yahise yereka Ashton Hall abo muri iri tsinda rye, ibintu byamukoze ku mutima cyane, agaragaza ko yishimiye byumwihariko no kugera mu Rwanda.
Aba uko ari batatu bageze mu Rwanda bavuye muri Benin nyuma yo kujya mu Bindi Bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurka, ndetse Ashton Hall akaba yavuze ko u Rwanda atari asanzwe aruzi, yarumenye kubera Ashton Small.
Yagize ati “U Rwanda sinari nduzi mbere, uretse kuba Ashton Small yaratumye ndumenya.”
Mu ngendo bamaze iminsi bakorana, Kagarara Ashton Small yanyuzagamo akabarira inkuru uyu Munyamerika Ashton Hall zerecyeye u Rwanda, aho yamubwiye ko ari Igihugu cya mbere mu kugaragaramo isuku, ndetse kikaba kiza mu bya mbere mu kugira umutekano n’ituze.
Ni ibintu byashimishije Ashton Hall, wanabaye nk’uko igerageza akabaza AI Igihugu gifite isuku muri Afurika, ikamuhamiriza ko ari u Rwanda, agahita yemera ko ibyo Ashton Small yamubwiye ari ukuri.
Uyu Munyamerika wagaragaje kwicisha bugufi cyane, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, yashimangiye ko Ashton Small yamushimiye kuba agaragaza kudacika intege, aboneraho gusaba Abanyarwanda bose kugenza gutyo.
Yagize ati “Mugomba kugira inzozi zagutse kandi mugahozaho, ntimgatege amatwi abashaka kubaca intege cyangwa abatwama mu rugendo rw’ibyo mwifuza kugeraho.”
Ashton Hall, mbere yo gutangirira uru rugeno ari kugirira muri Afurika, yavuze ko yifuza kuzagera no mu Rwanda ubwo yabonaga amashusho y’ibikorwa bya Kagarara usanzwe na we ari umukunzi wa siporo.
Baje guhurira muri Ghana aho yatangiriye uru rugendo, ndetse ari na bwo yahitaga atangaza ko bagiye kujya bagendana ahantu hose, anamusezeranya kumuhindurira ubuzima, byumwihariko ahereye ku kumwongerera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri Instagram, bamaze kwikuba inshuro zitabarika.



Photos/Igihe
RADIOTV10