Monday, July 13, 2026
RW|EN

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwihanganisha Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wapfushije umubyeyi

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwihanganisha Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wapfushije umubyeyi

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo Umunyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’umuryango we ku bw’urupfu rw’umubyeyi we Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagaragaje agahinda ku bw’urupfu rw’uyu mubyeyi w’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, basanzwe bafite n’ubucuti bwihariye.

Yagize ati “Ndihanganisha cyane umuvandimwe wanjye, Nyakubahwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango we ndetse n’abaturage ba Qatar ku bw’urupfu rwa Se Amir Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.”

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko nyakwigendera, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azibukirwa ku kuba yarabaye Umuyobozi ufite icyerekezo gihamye, akaba yarateje imbere Igihugu cya Qatar, kikaba ubu ari Igihugu cy’intangarugero.

Ati “Umurage we mu miyoborere myiza ku baturage, ndetse n’umuhate mu kwagura ubucuti n’imikoranire n’ibindi Bihugu, uzakomeza guhererekanywa mu bihe bizaza.”

Umukuru w’Igihugu kandi yaboneyeho kuvuga ko Abanyarwanda bifatanyije n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ndetse n’abavandimwe babo b’Abanya-Qatar, muri ibi bihe by’akababaro.

Hamad bin Khalifa, umubyeyi wa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yabaye Umuyobozi wa Qatar hagati y’umwaka w’ 1995 na 2013, akaba azwiho kuba yarashinze imisingi yagejeje iki Gihugu ku bukungu bukomeye kigezeho uyu munsi.

Igihugu cya Qatar, muri iki gihe ni kimwe mu bifite ubukungu bwihagazeho, kandi kikaba kizwiho Politiki ihamye, inafasha ibindi Bihugu, byumwihariko mu bikorwa byo kuyobora ibiganiro biba bihuza Ibihugu bifite ibyo bitumvikanaho.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 4 =