Igitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, cyabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera ku Kibuga cy’Umupira cya Mbonwa, cyaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe, udushya twinshi ndetse n’imbaga y’abakunzi b’umuziki bari baje kwihera ijisho bamwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.
Ni igitaramo cyahuje abahanzi umunani bari ku rutonde rw’iri serukiramuco, barimo Amalon, Ross Kana, Marina, Kivumbi King, Bushali, Kenny Sol, Davis-D na Chris Eazy, hakiyongeraho umushyitsi wihariye, Bruce Melodie, wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), watanze ibyishimo byinshi ku bari bakoraniye i Karongi.
Nubwo muri iki gitaramo hagiye hagwa imvura rimwe na rimwe, ntibyigeze bihungabanya uko cyagenze. Ahubwo abakunzi b’umuziki bakomeje kuririmba, kubyina no kwishimana n’abahanzi kugeza ku munota wa nyuma, ibintu byagaragaje uburyo iri serukiramuco rikomeje gukundwa hirya no hino mu gihugu.
Kimwe mu byabaye byakuruye amarangamutima ni umukobwa wafashwe n’uburwayi bwatewe n’ibyishimo byinshi ibyo benshi bita ku rwara indege, ubwo Chris Eazy yari ageze ku ndirimbo ye ikunzwe cyane “Sambolela.” Uyu mukobwa yarize cyane, yikubita hasi ashaka kugera kuri uyu muhanzi ngo amuhobere, bituma abashinzwe umutekano bafatanya n’abakorerabushake ba Croix-Rouge bamutabara ndetse bagerageza no kumwitaho kugira ngo yongeye kumererwa neza.
Nyuma y’igitaramo, Chris Eazy yahujwe n’uyu mukobwa, bagirana ikiganiro cyatumye atuza ndetse agarura ituze.
Aganira n’abanyamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro, Chris Eazy yavuze ko ibyabaye yabimenye amaze kurangiza kuririmba.
“Mbimenye mvuye ku rubyiniro gusa. Si ikintu cyiza cyo kwishimira kubera ko buriya ni ubuzima bw’umuntu n’amarangamutima dukwiye kubungabunga. Ariko twahuye turaganira kandi ubu ameze neza.”
Undi muhanzi wasize benshi banyuzwe ni Bushali, wakiriwe mu buryo bugaragaza ko injyana ya Kinyatrap ikomeje kugera ku bantu b’ingeri zitandukanye. Nyuma yo kuva ku rubyiniro, yavuze ko bishimishije kubona iyo njyana iri kwakirwa n’abakiri bato n’abakuru, asezeranya abakunzi bayo ko mu gitaramo gikurikira kizabera i Nyagatare bazabona udushya twinshi.
“Nishimiye urukundo abantu bari kwereka Kinyatrap. Ndasezeranya abaturage ba Nyagatare ko bazabona ibyo amaso yabo atarabona kandi tukabaha ibyishimo binyuze mu muziki wacu.”
Mu gitaramo cyose, buri muhanzi yagaragaje ubuhanga bwe ku rubyiniro, aho Amalon, Ross Kana, Marina, Kivumbi King, Kenny Sol, Davis-D na Bruce Melodie na bo basusurukije abafana binyuze mu ndirimbo zabo zakunzwe, bituma ijoro ry’i Karongi riba rimwe mu yibukwa muri iri serukiramuco.
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 imaze kuzenguruka uturere tune, aho yatangiriye i Huye, igakomereza i Ngoma, Muhanga, mbere yo kugera i Karongi.
Urugendo rw’ibi bitaramo rurakomeje, aho ku wa 18 Nyakanga ruzakomereza mu Karere ka Nyagatare, rukazakomereza i Musanze ku wa 25 Nyakanga, mbere yo gusozwa mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Kanama 2026, hasozwa uru rugendo rwahuje ibihumbi by’abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Nyuma y’uko Karongi yakiriye iri serukiramuco mu buryo bwagaragaje ubwitabire n’urukundo rw’abakunzi b’umuziki, amaso yose ahanzwe Nyagatare, aho biteganyijwe ko hazakomereza uru rugendo rw’ibyishimo, umuziki n’udushya bya MTN Iwacu Muzika Festival.


Sosthene NKURUNZIZA
RADIOTV10