Mu nama ya gatanu y’Urwego Ruhuriwe rw’Umutekano rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabereye i Genève mu Busuwisi, impande zombi zemeje ko hari intambwe iri guterwa ku by’ingenzi impande zombi zemeranyijweho birimo kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Byatangajwe mu itangazo rihuriweho na Guverinoma za Leta Zunze Ubumwe za America, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iy’u Rwanda, iya Qatar, iya Togo (nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe), na Komisiyo w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni itangazo ry’ibyavuye mu nama yahuje intumwa zaturutse muri ibi Bihugu n’Imiryango, yabaye hagati ya tariki 15 na 16 Nyakanga 2026 i Genève mu Busuwisi.
Muri iyi nama y’Urwego rushinzwe ubuhuzabikorwa mu by’umutekano mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC, impande zasuzumye umwuka uhari ubu mu bijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo kandi zikora ku buryo zihuza ibitekerezo no kumva kimwe uko byifashe.
Igihugu cy’u Rwanda n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye gushimangira ko byiyemeje gushyira mu bikorwa byihuse Amasezerano y’Amahoro ya Washington, harimo kwihutisha imbaraga mu guhagarika FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ibiro by’Ishami rishinzwe Afurika muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, ryatangaje ko izi u Rwanda na DRC, bagaragarije muri iriya nama ko hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa izi ngingo.
Ibi Biro bya America Bishinzwe Afurika byagize biti “Igihugu cya RDC n’icy’u Rwanda byatangaje intambwe yatewe mu kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo, nk’intambwe z’ingenzi zigana ku mahoro arambye mu karere. America ikomeje guharanira ko ibi bigerwaho.”
Mu itangazo rihuriweho, ibi Bihugu byatangaje ko “Mu rwego rwo guharanira ko ibi bikomeza gukorwa mu mucyo ndetse no mu kubaza inshingano buri ruhande bitewe n’ibirureba, abitabiriye iyi nama bemeranyijwe ko hajyaho inzego zigomba gutanga ubufasha mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington.”
Nanone kandi abitabiriye iyi nama bahaye umwanya MONUSCO kugira ngo ibagaragarize uburyo akazi kayo kariho gakorwa mu gushyira mu bikorwa intego zayo ziri muri ariya masezerano ya Washington, ku birebana no kwambura intwaro abarwanyi b’umutwe wa FDLR no kubacyura mu Rwanda, ndetse inagaragaza intambwe zizakurikiraho mu gukomeza ubuhuzabikorwa mu bihe biri imbere.
U Rwanda na DRC, biyemeje guhanahana amakuru buri gihe kugira ngo ibi Bihugu komeze kubona ishusho nyayo y’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo, banashimira Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, na Togo ku nkunga yabo muri iki gikorwa cy’amahoro.
RADIOTV10