Friday, July 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko rushaka guhora muri ‘Vibes’ zigezweho muri iki gihe

Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko rushaka guhora muri ‘Vibes’ zigezweho muri iki gihe

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba urubyiruko rwajya mu bikorwa biruha ibyishimo rwita ‘Vibes’ muri iki gihe, atari bibi, ariko rugomba kubanza gukora kugira ngo rubone ubushobozi buzatuma rugera mu birunezeza mu gihe kinini cy’ahazaza. Ati “Vibes nanjye ntabwo Nyanze, ariko uhagaze he, uhagaze kuki?”

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2026 mu Nama ya Biro Politiki y’uyu Muryango.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abagera mu bihumbi bibiri, barimo urubyiruko, Umukuru w’u Rwanda yibukije abakiri bato ko ari bo Igihugu gihanzeho amaso ahazaza hacyo.

Yagaragarije urubyiruko ko iby’ibanze byo kugira ngo urubyiruko rubashe kugera ku hazaza hifuzwa h’Igihugu bihari, ariko ko hari abatabyitaho, ahubwo bakumva ko bahora mu byishimo, rwise ‘vibes’.

Ati “Vibes nanjye ntabwo Nyanze, ariko uhagaze he, uhagaze kuki? izo vibes […] ariko kugira ngo tujye muri Vibes tugire aho duhagaze. Mwishora imari muri vibes, mushore imari mu musingi uzatuma mubona izo vibes, kuko niba nta musingi, karakubaho, uzagira vibe mu cyumweru kimwe, ariko ibyo mushaka, mugomba gushaka ibiramba.”

Yavuze ko kubaka umuryango ushikamye, bigomba gushingira ku kubaka ibizatuma abantu babona ibyo byishimo, aho kumva ko habanza ibyo byishimo.

Ibi kandi bikwiye kuba inshingano za buri wese kandi bikaba buri munsi, ku buryo nta muntu ukwiye kwibaza ngo “ariko ejo nzamera nte?” kandi ko ejo hubakwa uyu munsi.

Perezida Kagame yavuze ko hari uburyo bwinshi abantu babigeraho, byose bishingira ku kureba kure, ubundi hakabaho kwiyemeza gukora ibyiza bizatuma ejo habo haba heza. Ati “Ntakintu kikora, nta na busa.”

Yavuze kandi ko n’abavuga ko basenga, badakwiye kuzajya baheranwa na byo, aho kumva ko ayo masengesho no kwerekwa, ari byo bizabatunga gusa batagize icyo bakora.

Ati “Mbese njya numva abantu bagibwamo n’umwuka, ariko umwuka ubajyamo ni uwuhe? Ni ubabwira gukora iki? Mugira umwuka gusa ntugire icyo ukora, uragera aho uhere. Abagibwamo n’umwuka icyo ubazanira ni igiki?”

Akomeza agira ati “Ariko icyo mvuga, ntukabe imvugo, gusa, bijye mu bikorwa, njye nimbona mu bikorwa nkihari nshobora kureba, bituruka mu bikorwa, nanjye ndawifuza, nanjye nzagana aho ngaho, ariko icy’ingenzi, uwo mwuka uravamo iki gifatika, kituzanira inyungu, kizamura imibereho yacu?”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abato bagomba kuzirikana ko ibyo Igihugu kibategerejemo ari byinshi, ariko nanone bakumva ko icyo Gihugu cy’ejo kiba kivugwa ari bo ubwabo.

Yavuze kandi ko ibikenerwa kugira ngo babigereho bihari, yaba ari ubumenyi ndetse n’ubuzima, Igihugu gihora gishaka uburyo babigira kandi byiza.

Ati “Urubyiruko mugomba kugira ubumenyi, mukagira n’ubuzima, kuko niba mudafite ubuzima, kumenya bizakumarira iki? Kandi biroroshye kubigira byombi, iyo wagize amahitamo meza. Mugomba kubigira byombi. Ni nk’uko ku ruhande rumwe niba uteye imbuto, ni nko kurera igiti kigakura, ukajya uhora ugiha ibyangombwa gikenera kugira ngo gikomeze gikure gifite ubuzima.”

Nanone kandi ababyebyi ndetse n’umuryango mugari, bakabigiramo uruhare, bagaha uburere abato, bakabigisha umuco, imyifatire ikwiye, na za kirazira.

Yavuze ko ikibazo gihari ari ukuba abantu bashaka kwitwara nk’ab’ahandi, bakumva ko bagendera ku mico y’ahandi, aho guteza imbere iyabo yo hambere.

 

Ibiyobyabwenge mu rubyiruko bigomba gucika

Yavuze ko urubyiruko rwa none, rwumva ko iryo terambere ari ukunywa ibiyobyabwenge, agaragaza kandi ko n’inzoga na zo ubwazo ari ibiyobyabwenge.

Yavuze ko ahabwa amakuru ko ibiri mu rubyiruko rw’u Rwanda, atari bicye, aho bamwe batoye ingeso mbi zo kubinywera mu Rwanda abandi babitorera hanze.

Ati “Abo birimo, bizagira uko bigaraga, ariko uko bigaragara kwa mbere ni mwebwe byangiza, byangiza mbere na mbere uwo birimo, bikangiza n’Umuryango mugari, ariko biroroshye kubitsinda. Kubitsinda kwa mbere, ni ukutabigira imvugo, kutabigira ibintu by’ibitangaza, kutabyemera.”

Yavuze ko abanywa ibiyobyabwenge ubwabo na bo bari bakwiye gutekereza impamvu babinywa bihishe, bityo ko bari bakwiye gutekereza ububi bwabyo zishingiye ahanini kuba babinywa badashaka ko hari ubimenya.

Yavuze ko ibyo urubyiruko rwitezweho ku Rwanda rw’ejo bitagerwaho rukoresha ibiyobyabwenge, kandi ko ejo h’u Rwanda, ari bo ubwabo, bakaba bagomba kuzikana ko batazahagera barayobye ubwenge.

Ati “Icyo tubatezeho urubyiriko mwebwe, mu bishya u Rwanda rwifuza, innovation murayumva buri munsi, innovation irimo abantu bameze neza bafite ubumenyi, bafite gushaka kumenya, igera kure, irubaka, yubaka Igihugu, u Rwanda ni byo twifuza.”

Urubyiruko rukwiye kubigira ibyarwo rukumva ko ibyo Igihugu kiruha kandi kizakomeza kurushakira, na rwo rukwiye kumva ko hari icyo rugomba kugiha. Ati “Ndabasabye mujye mubitekereza.”

 

Imyitwarire idakwiye mu bayobozi na serivisi mbi

Perezida Kagame kandi yagarutse ku myitwarire y’abayobozi, abasaba guhora iteka batekereza uko bagomba kwitwara, ntibumve ko bagomba kwitwara nabi ku bo babereye abayobozi, anatanga ingero za bamwe bagira imyitwarire mibi.

Yatanze urugero rw’umushoramari washakaga gushora imari ku Kiyaga cya Muhazi, ashaka kuhashyira ibikorwa by’ubukerarugendo, birimo icyambu kizajya giparikaho ubwato butembereza abantu, ariko umuyobozi waho akamubwira ko adashobora kubikora, nyuma biza kumenyekana ko yashakaga ko abanza kumuha ruswa.

Ati “Icyo ni icyaha ubundi tudakwiye kukubabarira twakumenye, ntibikwiye mu bijyanye na RPF, ntibijyanye na Politiki y’Igihugu dushaka kubaka.”

Iyi mikorere kandi iri no mu bo mu nzego z’abikorera, atanga urugero rwo kuba umuntu ashobora kujya kugura ahantu ikawa, na bwo bakabanza kumubaza bati “ishyushye cyangwa ikonje” umuntu yababwira ko ari ikawa irimo amata, bakamubwira ko ntayahari, bajya kuyamushakira, bakagenda muti wa mperezayo.

Yatanze urugero kandi rw’ibyamubayeho na we ubwe mu gihe kinini gishize, aho we n’abo bari kumwe bagiye gukina umukino wa Tennis, barangiza bakabura uwabakira ngo abahe icyo kunywa, aho aziye, aza afite urufunguzo, amubonye “aramenya arampobera, ndetse agomba kutuzenguruka twese adusuhuza, ndamubwira nti ‘ariko se turashaka ibyo dushaka, wabaye ari byo uduha’ […] erega byasaga nk’aho byarangiriye aho, tugeze aho turigendera.”

Yavuze ko uretse kuba uwo muntu yarahemukiye bo bashakaga serivisi, ariko yanahombeje uwamuhaye akazi muri iryo shoramari rye.

Gusa yavuze ko hari n’abakora ibintu bizima. Ati “Erega ibigaragara ni ibitari bizima, iyo hari abakora ibintu bizima, hakaba abakora ibintu bibi, bya bindi bizima ntibiba bikigaragara.”

Byumwihariko abo bagaragara mu bijyanye n’ikoranabuhanga, atanga urugero rw’udushya rw’ikoranabuhanga twifashishwa mu gukusanya imisoro n’amahoro.

Gusa nanone hakaba imbogamizi zo kuba abakora muri uru rwego, hakirimo abagaragaza ibibazo, birimo abitwaza inzitizi z’amategeko, aho kugira ngo babigaragaze bakagenda bananiza abantu, kandi amategeko ashyirwaho n’abantu bityo ko baba bagomba kuyagaragaza akaba yakosorwa.

Yabibukije ko bagomba gukorana ibakwe kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwihuta mu iterambere, kandi ko kugira ubwira mu bikorwa, bitavuze kubikora nabi. Ati “Bimwe mwita kurasa ku ntego, ntimukarase hafi, na we wumve unyuzwe.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko ibi bikwiye kujya mu myumvire ya buri Munyarwanda, akumva ko agomba kwihuta mu rugendo rumuganisha ku iterambere.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukora cyane
Urubyiruko rwibukijwe ko ari rwo rutegerejweho ahazaza h’Igihugu
Abakuru na bo basabwe gutoza abato uburere, umuco na kirazira

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − one =