Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje andi macenga yihishe mu cyo Congo yita inzira zo kurandura FDLR

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje andi macenga yihishe mu cyo Congo yita inzira zo kurandura FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko isinywa ry’amasezerano rya FDLR ryo kwamburwa intwaro no gucyurwa, bishimangira ko uyu mutwe ukomeje kunywana n’ubutegetsi bwa DRC, kandi ko ari amacenga agamije kugoreka no gutinza gahunda yo kurandura uyu mutwe w’abajenosideri.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ibi nyuma yuko Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya akaba n’Umuvugizi wayo, atangaje ko FDLR yasinye ayo masezerano.

Patrick Muyaya, yavuze ko “hagendewe ku masezerano ya Washington na CONOPS (gahunda y’ibikorwa byo gusenya FDLR) iyashamikiyeho, FDLR yasinye amasezerano yo kwamburwa intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no gucyurwa binyuze mu bukangurambaga.”

Uyu munyapolitiki wo muri Guverinoma ya Congo, yakomeje avuga ko ngo iyi ari inzira yo kurandura iki kibazo cy’umutwe wa FDLR, yise ko ngo cyabaye urwitwazo rw’u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Ni mu gihe uyu mutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, batahwemye kugaragaza ko bashaka kongera gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi buriho, ndetse mu bihe binyuranye bakaba baragiye bagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda byagiye binahitana ubuzima bw’inzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko isinywa ry’aya masezerano rishimangira ko uyu mutwe wa FDLR wanywanye n’ubutegetsi bwa Congo.

Yagize ati “isinywa ry’ibyiswe ‘amasezerano’ hagati y’umubyeyi (Guverinoma ya Congo) n’umwana we (FDLR) n’umugambi mubi (ingengabitekerezo ya Jenoside) ntaho biri mu masezerano ya Washington, yewe nta na hamwe abiteganya. Mu by’ukuri abajenosideri ba FDLR nta mwanya bafite muri ayo masezerano, ahubwo ni bo agambiriye [ashaka kuvuga ko ariya masezerano ategeka gusenya uyu mutwe].”

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko ibi byakozwe na Leta ya Congo, ari umugambi wayo ikomeje wo gutinza gushyira mu bikorwa inshingano zayo ziyireba mu gahunda ihuriweho y’ibikorwa bya gisirikare bigamije gusenya FDLR izwi nka CONOPS ndetse n’ingengabihe yabyo yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’iminsi 90.

Ati “Nsoza, nagira ngo mbibutse ko kuva hasinywa amasezerano ya Washington tariki 04 Ukuboza 2025, Guverinoma ya Kinshasa itigeze ihagararika guha inkunga mu bya gisirikare FDLR, igice kinini cyayo kinjijwe mu gisirikare cyayo, ndetse yanongereye imbaraga mu bikorwa bya politiki by’uyu mutwe w’abajenosideri, binyuze mu kwinjizamo bamwe mu banyapolitiki bo mu butegetsi bwa cyera baba i Burayi ku isonga haza Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda.”

Amasezerano ya Washington asaba ubutegetsi bwa Congo kwitandukanya n’umutwe wa FDLR, ndetse no kuwurandura, yabanjirijwe n’andi menshi yagiye asaba nk’ibi, ariko Leta ya Kinshasa ikaba yarakomeje kuvunira ibiti mu matwi kuri iyi ngingo.

RADIOTV10

 

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =