Thursday, July 30, 2026
RW|EN
FOOTBALL

Maj.Gen Nyakarundi yahaye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mbere yo gukina na Vipers

Maj.Gen Nyakarundi yahaye ubutumwa abakinnyi ba APR FC mbere yo gukina na Vipers

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC mbere yuko bakina umukino wa gatatu wa CECAFA Kagame Cup ya 2026, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe baza kubona yose yavamo igitego.

Yabibabwiye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 habura amasaha ngo bakine umukino ubahuza na Vipers ushobora kuba uwa nyuma muri CECAFA Kagame Cup ya 2026, kuko amahirwe yo gukomeza muri 1/2 asa n’ayarangiye.

Maj Gen Vincent Nyakarundi ukunze kuba hafi iyi kipe, mu butumwa yageneye abagize iyi kipe, yabanje aha ikaze abakinnyi bashya aboneraho kubibutsa intego zisanzwe ziranga ikipe y’ingabo anabagaragariza ko amahirwe ahari bagomba kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati “Benshi mu bakinnyi bashya nibwo tubonanye Kandi ku maso hanyuma ndabona mwaramenyereye umukino mwakinnye wa mbere  twarawurebye, uwa kabiri ntabwo twawurebye ariko uko mwitwaye muri uwo mukino bitanga icyizere ko no mu mukino mufite ku munsi w’ejo muzitwara neza Kandi amahirwe mufite Imbere y’izamu muyabyaze umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Ku bakinnyi bashya nzi ko mwamaze kumenya intego zacu nk’ikipe, ni ukurangwa ni intsinzi kandi bihoraho. Mwitware neza kandi twese tubari inyuma.”

Kapiteni wa APR F.C Cheick Djibril Ouattara yemereye ubuyobozi ko bakosoye amakosa bakoze mu mukino ubanza Kandi ko biteguye gukora buri kimwe gitanga intsinzi ku mukino wa Vipers

Yagize ati “Ni byo umukino ubanza ntabwo twitwaye neza kandi byaduhaye isomo, nyuma y’ibyo twarebye kure dukosora amakosa twakoze ubu turiteguye, twiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi bacu.”

APR. F.C iracakirana na Vipers yo muri Uganda kuri uyu wa Kane kuri sitade Amahoro i Remera. Ni umukino udategerejweho byinshi kuko iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda ifite amahirwe macye yo kuba yazamuka nk’ikipe nziza mu zatsinzwe, dore ko umukino wa mbere yawutsinzweho na Gor Mahia ibitego 5-0, ibintu byatunguye benshi.

Maj Gen Nyakarundi yageneye ubutumwa abakinnyi ba APR

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − thirteen =