Rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, akaba na kapiteni wa Al Nassr, yongeye guhagurutsa imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusangiza abantu amafoto ye n’umuhungu we w’imfura, Cristiano Junior bari mu biruhuko, bigaragara ko bombi bubatse umubiri mu buryo bushyitse.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’imyaka 41, yagaragaje agifite umubiri ukomeye kubera gukora imyitozo ikarishye, ari kumwe n’umuhungu we wamaze kumusumba.
Nubwo iyi mfura ya Cristano isa nk’iyamunyezeho mu burebure, ku bijyanye n’imbaraga z’umubiri, ndetse no kuwubaka, uyu mugabo bigaragara ko agifite imyitozo ihagije.
Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Ronaldo yagaragaje ko atewe ishema n’umuhungu we ukomeje gukura, gusa avuga ko urugendo rugikomeje, aho yagize ati “Not yet.” cyangwa se ati “ntabwo arahagera.”
Ni ubutumwa buca amarenga ko Cristiano Ronaldo abwira umuhungu we ko agifite urugendo rwo kugira ngo agere ku rwego amwifuzaho mu mwuga wa ruhago.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bishimiye aya mafoto ya Cristiano Ronaldo n’umuhungu we, bavuze ko agifite byinshi byo gukora kugira ngo azabashe gutera ikirenge mu cye.
Aya mafoto kandi bigararaga ko yafashwe ubwo Cristiano n’umuryango we bari mu biruhuko, dore ko harimo n’iyo bari kumwe n’umugore we Georgina Rodriguez, aho bari mu Gihugu cye cya Portugal.
Cristiano Ronaldo yahoraga yifuza gusangiza umuhungu we w’imfura amakuru y’imyitozo ye, ubu uri mu rugendo rwo gutera ikirenge mu cye, dore ko ari gukina mu ya Al Nassr y’ingimbi.

RADIOTV10