Friday, July 31, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Impamvu bitarizerwa ko intambara yo muri Gaza igiye kurangira nubwo Hamas yemeye gushyira hasi intwaro

Impamvu bitarizerwa ko intambara yo muri Gaza igiye kurangira nubwo Hamas yemeye gushyira hasi intwaro

Umutwe wa Hamas wo mu Ntara ya Gaza, wemeye ko ugiye gushyira hasi intwaro, bizamura icyizere ko intambara imaze igihe muri iyi Ntara igiye kurangira, gusa icyizere ntikiraba ijana ku ijana.

Ni nyuma yuko Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, atangaje ko hamaze kugerwa ku masezerano yo “kurambika hasi intwaro” ku ruhande rwa Hamas muri Gaza.

Umuyobozi wo mu nzego zo hejuru muri Hamas, kandi yemereye BBC ko uyu mutwe ko bemeye gushyira hasi intwaro, kandi ko biza gutangazwa mu itangazo rigiye gushyirwa hanze mu gihe cya vuba.

Gusa kugeza ubu, Israel ntiragira icyo ivuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’umutwe wa Hamas, mu gihe abayobozi muri America bavuga ko Perezida Trum “azababara cyane” mu gihe Israel yaba itemeye aya masezerano yagezweho.

Abasesenguzi bavuga ko hakiri kare cyane kwemeza niba aya masezerano azakomeza kugira agaciro, agashyirwa mu bikorwa, gusa ari ubwa mbere Hamas yemeye gushyira hasi intwaro mu buryo bwa burundu.

Ni icyemezo cyakunze kuba imbogamizi ikomeye mu biganiro by’amahoro byari bigamije kugera ku masezerano yo guhagarika intambara imaze igihe muri Gaza.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, ubwo yagiraga icyo avuga kuri aya masezerano, yavuze ko ari “intambwe ikomeye yo kugera ku gitekerezo cya Gaza iyobowe na Guverinoma nshya ya Palestine.”

Ni mu gihe icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo guhagarika intambara muri Gaza uyobowe na America, wari wasohotse mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, wateganyaga ingingo zinyuranye zirimo kwambura intwaro Hamas.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 9 =