Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Menya ibigenderwaho mu gufata icyemezo cyo gufunga inganda z’inzoga zikomeje kumvikana mu Rwanda 

Menya ibigenderwaho mu gufata icyemezo cyo gufunga inganda z’inzoga zikomeje kumvikana mu Rwanda 

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ingingo icumi zigenderwaho mu bugenzuzi buri gukorerwa inganda zikora ibinyobwa, butuma zimwe zifatirwa icyemezo cyo gufungwa, zirimo kureba niba zikoresha ibikoresho byemewe mu ikorwa ry’ibyo binyobwa.

Ni nyuma yuko kuva mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye ifungwa rya zimwe mu nganda zikora inzoga zikomeye zizwi nka Liquor cyangwa Likeri, bamwe banahimbye amazina y’ibyuma.

Zimwe mu nganda zafunzwe, harimo izisanzwe zizwi zanamamajwe cyane yaba mu itangazamakuru, mu marushanwa akomeye, ndetse zanamamajwe n’ibyamamare binyuranye.

Ifungwa ry’inganda umunani zasohotse mu itangazo ry’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA), ryaje rikurikira irindi ry’iki Kigo cyavugaga ko hahagaritswe itumizwa rya Alukoro (Ethanol / Neutral Spirit) isanzwe iri muri bimwe bikoreshwa mu gutunganya inzoga zakorwaga n’izo nganda.

Kuri uyu wa Mbere kandi, Rwanda FDA yashyize hanze urundi rutonde rw’inganda 101 na zo zafatiwe icyemezo cyo gufungwa kubera gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, byashyize hanze ibintu icumi byagendeweho hafungwa izi nganda.

Dore ibyagenzuwe byatumye inganda zifungwa

  1. Kubahiriza amategeko y’lcyangombwa kibemerera gukora ibyo binyobwa
  2. Gukorera ahantu hazwi kandi hemejwe mu gihe hatangwaga icyangombwa
  3. Kugira umukozi ushinzwe ikorwa ry’ibinyobwa ubifitiye ubushobozi/ubumenyi
  4. Kubahiriza amabwiriza agenga Ikimenyetso cy’Ubuziranenge (S-Mark)
  5. Kubahiriza uburyo n’ibipimo byemewe mu gukora ibyo binyobwa
  6. Gukoresha ibikoresho byemewe mu ikorwa ry’ibyo binyobwa
  7. Kugira isuku ihagije mu ikorwa ry’ibyo binyobwa
  8. Gushyira ibinyobwa mu macupa yabugenewe
  9. Kubahiriza umwimerere w’ibyakozwemo ibinyobwa nk’uko byemejwe mu Cyangombwa
  10. Kugira inyandiko zigaragaza imikorere y’uruganda

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “Uruganda rutubahirije ibyagenzuwe byose (10/10) rwarafunzwe ndetse ibinyobwa byarwo bikurwa ku isoko.” Ikanavuga ko igenzura ku zindi nganda zikora ibinyobwa bisembuye rigikomeje.

Peter Karake, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya Ibyaha by’Iterabwoba n’iby’Ikoranabuhanga mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yatangaje ko mu iperereza rimaze iminsi rikorwa kuri iki kibazo cy’inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, hamaze gufungwa abantu 50, mu gihe hari nabandi bahunze abandi bakaba bihishe, bakomeje gushakishwa.

Agaruka ku byaha bishobora kuzashinjwa aba bantu, Peter Karake yagize ati “Icyaha bakora cyane, ni ugukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa se bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu. Bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda ahana […] ni icyaha ndetse gihanishwa kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu, ndetse n’amande ashobora kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri eshanu.”

Yakomeje agira ati “Iyo ukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge, hari n’igihe ushobora no kubikora hakavamo n’impfu wenda utateganyije. Uba ukoze icyaha cy’ubwicanyi utabigambiriye.”

Rwanda FDA mu itangazo rifunga indi nganda zirenga 100 yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2026, yavuze kandi ko urutonde rw’izindi nganda zizafatiwa icyemezo cyo gufungwa, ruzatangazwa mu gihe gikwiriye.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − seven =