Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibiherutse gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ko mu mezi atanu ashize u Rwanda rwemereye iki Gihugu kugishyikiriza abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bwacyo muri 2015, ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko kuva uyu mwaka watangira Ibihugu byombi bitarongera no kugirana ibiganiro.
Amb. Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana cyatambutse kuri YouTube Agasaro Kaburaga, cyagarutse ku bibazo u Rwanda rufitanye n’Ibihugu by’ibituranyi, mu majyepfo no mu Burengerazuba byarwo.
Ku kibazo cy’u Burundi n’u Rwanda kimaze imyaka irenga 10 ariko cyakajije umurego mu myaka micye ishize, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kugeza ubu nta biganiro biri kuba hagati y’Ibihugu byombi.
Ati “Nta biganiro tugirana na Guverinoma y’u Burundi ubu ngubu, ibiherutse kuba byabaye mu kwezi k’Ukuboza (12) umwaka ushize ku itariki ya 14 n’itariki ya 18 ku mupaka hagati y’inzego z’umutekano n’inzego z’ubutasi.”
Nduhungirehe avuga ko ibi biganiro byaje bikurikirwa imirwano yari imaze kuba muri Uvira ubwo Ihuriro AFC/M23 ryafataga Umujyi wa Uvira ukubise incuro abarimo Ingabo z’u Burundi, ibyo bibazo kandi bikaba byarashoboraga kototera umutekano w’u Rwanda.
Yavuze kandi ko na nyuma y’ifatwa ry’Imijyi wa Goma na Bukavu, na bwo u Rwanda rwari rwagiranye ibiganiro n’u Burundi, ndetse impande zombi zumvikana ibyagombaga gukorwa kugira ngo umwuka watutumbaga hagati y’ibi Bihugu byombi ugabanuke.
Ati “Ariko icyo gihe aho kugira ngo babishyire mu bikorwa, twumvise Perezida Ndayishimiye adushinja ko dushaka gutera, aba arabihuhuye, tunabibwira bagenzi bacu b’i Burundi tuti ‘ariko se ko twari twumvikanye ibintu tukaba twumva Perezida wanyu arimo avuga ibindi? Hanyuma rero bihosa icyo gihe.”
Nduhungirehe avuga ko kuva uyu mwaka watangira nta bindi biganiro birongera kuba, ahubwo ko yatangajwe no kumva ibyo Perezida Ndashimiye aherutse gutangaza.
Ati “Natangajwe byimazeyo no kumva Perezida Ndayishimiye avugira kuri BBC Gahuzamiryango ko ngo mu mezi atanu ashize ngo u Rwanda rwemereye u Burundi kubagezaho ngo ba basirikare bashinjwa gukora coup d’etat muri 2015. Ibyo bintu ntabwo byigeze biganirwaho uyu mwaka, nta nubwo twigeze tubibemerera.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, avuga ko ibiganiro byagarutse kuri iyi ngingo byabaye mu myaka itatu ishize ndetse ntibyanavamo umwanzuro w’icyagombaga gukorwa kuko hari ibyo u Burundi bwasabaga ariko ntibubishyira mu bikorwa.
RADIOTV10