Perezida Mamadi Doumbouya wa Guinée yerecyeje mu Bugiriki ku Mugabane w’u Burayi mu kiruhuko cy’umwaka nk’umukozi wa Leta, aherecyezwa ku kibuga cy’indege n’abayobozi bakomeye Mu Gihugu.
Mamadi Doumbouya yafatiye rutemikirere ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitirwe Ahmed Sékou Touré kuri uyu wa Mbere, aho yari kumwe n’umuryango, bajyanye mu Bugiriki aho bazamara iminsi micye mu ruzinduko bwite.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ahmed Sékou Touré, ubwo Perezida yari agiye gufata indege, yaherecyejwe n’abayobozi bakomeye bo mu nzego z’igihugu, politiki na dipolomasi.
Mu bayobozi bo hejuru baherekeje Perezida, harimo Minisitiri w’Intebe Amadou Oury Bah; Umunyamabanga Mukuru wa Perezidansi, General Amara Camara; Minisitiri Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Djiba Diakité; Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Fodé Amadou Fofana; Abajyanama ba Perezida; ndetse n’abayobozi bakuru b’inzego za gisirikare n’umutekano.
Indege yatwaye Perezida yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ahmed Sékou Touré Saa munani z’amanywa (14h00), aho uyu Mukuru w’Igihugu agiye mu Kiruhuko nyuma y’imyaka itanu y’akazi kenshi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinée, bivuga ko “uru rugendo rurenze ikiruhuko gisanzwe cya Perezida.” Ahubwo ko “Ni ikintu kidasanzwe mu buzima rusange bwa Guinée.” Kuko “Ku nshuro ya mbere, Perezida wa Repubulika yamenyesheje Igihugu ku mugaragaro ikiruhuko cye cya buri mwaka.”
Perezidansi ya Guinée ivuga ko iki gikorwa gishimangira ubwisanzure mu nzego no mu mubano hagati y’Ubutegetsi bukuru bw’Igihugu n’abaturage bacyo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi bivuga ko binyuze mu gutangaza iki kiruhuko, “Umukuru w’Igihugu agaragaza ubushake bwo gukomeza gushimangira icyizere hagati ye n’abaturage ba Guinée, bigatuma amakuru y’abaturage aba ingenzi mu gukoresha ububasha.”
Perezidansi ya kiriya Gihugu kandi ivuga ko iki kiruhuko kizatuma Perezida wa Repubulika agarukana imbaraga n’imigambi mishya nshya kugira ngo akurikirane amavugurura n’imishinga yatangijwe yo guteza imbere Igihugu cye.




RADIOTV10