Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse ku isoko mpuzamahanga, nyuma yuko Qatar itangaje ko hari intambwe ishimishije iri guterwa mu biganiro hagati ya America na Iran.
Ibi biciro byagabanutse kuri uyu wa Kabiri nubwo ibiganiro bigikomeje, ariko Qatar ikaba yatangaje ko hari guterwa intambwe mu nzira za dipolomasi.
Igiciro cy’akanguru k’ibikomoka kuri peteroli bitunganyije, byagabanutseho ama cent 17, aho byagabanutseho 0,2%, bigera ku madolari 83.94 ku isaha ya saa tanu n’indi minota ku isaha ngengamasaha, mu gihe cyari cyageze kuri $86.33.
Ni mu gihe ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, byagabanutseho ama cent 30 angana na 0,37%. Igiciro cy’akagunguru cyageze ku madolari 80.04, kivuye kuri $82.33.
Ni mu gihe ibiciro byari byazamutseho 2% ku ku byiciro byombi, mbere yuko iyi nama y’ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Iran, biba.
Giovanni Staunovo, umusesenguzi wa UBS, yagize ati “Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biri guhura n’ibyatangajwe n’abayobozi ba Qatar bavuga ko imyanzuro ishobora kuca hagati ya Amerika na Iran yamaze gutegurwa.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Majed Al Ansari, yavuze ko inzira zo kubona igisubizo giturutse mu biganiro zigikomeje, aho abahuza barimo Qatar, Pakistan na Oman bakomeje gukora ibishoboka ngo hagerwe ku myanzuro yo kurangiza intambara.
RADIOTV10