Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Gatanu w’iki cyumweru, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, uri mu minsi ifite igisobanuro gikomeye mu muco nyarwanda.
Uyu Munsi w’Ikiruhuko rusange, watangajwe n’iyi Minisiteri mu itangazo yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama 2026, habura iminsi ibiri ngo uyu munsi ube.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko “Imenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama ari umunsi w’ikiruhuko mu rweho rwo kwizihiza umunsi w’Umuganura.”
Uyu munsi w’Umuganura ugiye kwizihizwa mu Rwanda, usanzwe wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama buri mwaka, aho Abanyarwanda bizihiza uyu munsi ufite umuzi mu muco Nyarwanda.
Uyu munsi wizihizwa kuva mu Rwanda rwo hambere, ni uwo kwishimira umusaruro Abanyarwanda baba baragezeho mu gihe cy’umwaka wose, aho wizihizwaga muri iki gihe, ubwo abantu babaga bamaze kubona umusaruro bakuye mu bikorwa byari bisanzwe bibabeshejeho by’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi.

RADIOTV10