Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ku munsi wa gatatu wikurikiranya mu Rwanda hafunzwe izindi nganda z’inzoga zirimo urukora izwi cyane

Ku munsi wa gatatu wikurikiranya mu Rwanda hafunzwe izindi nganda z’inzoga zirimo urukora izwi cyane

Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyashyize hanze urutonde rw’izindi nganda 28 zikora ibinyobwa bisembuye zafunzwe, bituma umubare w’izimaze gufungwa mu minsi itatu ikurikirana zigera mu 136.

Izi nganda zikomeje gufungwa ni izo igenzura ryagaragaje ko zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge nk’uko bitangazwa na Rwanda FDA kuva ku Cyumweru tariki 02 Kanama 2026, ahari habanje gufungwa inganda umunani (8) zirimo uruzwi cyane rwa Ingufi Gin Ltd.

Ku munsi wakurikiyeho, ku wa Mbere tariki 03 Kanama, hafunzwe izindi nganda 101, mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Kanama, hafunzwe inganda 27.

Rwanda FDA yafunze izi nganda 27 kuri uyu wa Kabiri, yanagaragaje urutonde rw’ibinyobwa zakoraga, aho zose hamwe zakoraga ubwoko bw’inzoga 61.

Muri izi zafunzwe kandi, harimo uruganda Speranza Group Ltd, na rwo rwari rumaze kumenyekana cyane, kubera ibikorwa byo kurwamamaza rwakoraga mu itangazamakuru no mu bikorwa by’imyidagaduro binyuranye.

Rwanda FDA kandi yagaragaje ubwoko bw’inzoga zakorwaga n’izi nganda, aho uru rwa Speranza Group Ltd rwakoraga ubwoko icyenda (9) zigomba guhita zikurwa ku isoko.

Rwanda FDA yongeye kwibutsa ko iki cyemezo cyo gufunga izi nganda byakozwe “Mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage.”

Nanone kandi yongeye kwibutsa ibigomba kubahirizwa na ba nyiri izi nganda zafunzwe, birimo guhita babikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo, guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko ko bagomba gukusanya ibyo binyobwa no kubikura ku babiranguye, ndetse no gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =