Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umu-Dj wari ukomeye yiyahuriye muri studio za Radio arapfa

radiotv10by radiotv10
20/01/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umu-Dj wari ukomeye yiyahuriye muri studio za Radio arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvangamiziki Alex Nderi wamamaye nka Dj Lithium wari ufite izina rikomeye mu kuvanga imiziki muri Kenya, yapfuye nyuma yo kwiyahurira muri studio za Radio Capital FM ikomeye muri iki Gihugu.

Uyu mu-Dj wakoraga kuri iyi radio ya Capital FM, yitabye Imana mu ijoro ryacyeye nyuma yo kwiyahura akoresheje uburozi agahita ajyanwa mu bitaro by’i Nairobi ariko ku bw’ibyago aza gushiramo umwuka.

Dj Alex wari ufite abakunzi benshi kubera ubuhanga bwe mu kuvangavanga imiziki, yabanje gusiba imbuga nkoranyambaga ze zose mbere yo kunywa ubwo burozi bwamuhitanye.

Abatabaye bakamujyana kwa muganga, bamusanze amerewe nabi muri studio za Radio Capital FM yakoragaho.

Muri studio za Radio yari arimo bahasanze ubwo burozi bikekwa ko ari bwo yanyoye yiyambura ubuzima.

Ibitaro yapfiriyeho kandi na byo byemeje ko yazize uburozi yanyoye nyuma y’isuzuma ryakorewe umurambo w’uyu muvangamiziki.

Polisi yo muri iki Gihugu na yo yatangaje ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’uru rupfu rwa Dj Alex.

Bamwe mu nshuti za hafiz a Dj Alex bavuga ko yari ufite ubuhanga budasanzwe muri uyu mwuga we ndetse byanatumaga benshi bawukunda.

Bavuga ko ashobora kuba yiyambuye ubuzima kubera ibibazo byo mu muryango we kuko ntakibazo na gito ngo yari afite mu kazi ke.

Inshuti za Dj Alex upfuye ku myaka 34 y’amavuko, zitangaza ko yakundaga guhisha ubuzima bwe bwite ku buryo nta muntu wari uzi niba yarigeze gushaka umugore cyangwa atarabyigeze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + nine =

Previous Post

Ndoli umaze imyaka 6 adahamagarwa mu Mavubi yazibukiriye arasezera

Next Post

Musanze: Uko inzoka zajyaga kuvumba mu bukwe rimwe zikaza gutuma umugeni n’umukwe bapfa

Related Posts

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Uko inzoka zajyaga kuvumba mu bukwe rimwe zikaza gutuma umugeni n’umukwe bapfa

Musanze: Uko inzoka zajyaga kuvumba mu bukwe rimwe zikaza gutuma umugeni n’umukwe bapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.